Masaka: Nyuma y’umuganda Rusine Devotha yaremewe n’abahanzi ba Gospel

Written by  Jun 24, 2017

Kuri uyu wagatandatu, taliki ya 24/06/2017, Rusine Devotha utuye mu murenge wa Masaka (hafi y’aga santeri ka Masaka), akarere ka Kicukiro yasuwe n’abahanzi bibumbiye mu itsinda bise “New Generation”, bamushyiriye ibifungurwa, amakara n’ibindi.

Ni igikorwa bakoze nyuma y’umuganda rusange, yacyishimiye kandi kimukora ku mutima dore ko nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ubu abayeho mu bwigunge no buzima bugoye aho afite abana babiri n’undi atwite mu nzu nto cyane.

Rusine Devotha ari kumwe n’umunyamakuru Nzahonyakuye Nicodeme (Peace) kuri Magic FM, uyu akaba yaranagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’iki gikorwa cy’urukundo

Rusine yagize ati: “Imana ishimwe kuko yantekereje. Nyuma y’imyaka 23, kuba abantu bangana namwe baje bakabana nange…(kubera amarangamutima menshi kuvuga byageze aho bisa n’ibimunanira gato maze ararira.) 

Mu rwego rwo kumwererka ko atari wenyine, usibye amafunguro bamushyiriye bamuririmbiye, bigana na we ijambo ry’Imana baranamusengera kuburyo yaboneyeho gufata n’umwanya wo kwaturira abo bahanzi biganje urubyiruko asaba Imana imbabazi aho atayitunganiye. Rusine yagize ati: “Ntabwo byoroshye, amateka umuntu aba yaranyuzemo cyangwa yarabayemo, rimwe na rimwe umuntu ageragerageza kugira ngo abyibagirwe arushaho kuba mu buzima butuma abana n’Imana ariko Imana ishimwe itajya yibagirwa…”.

Yakomeje avuga ko nubwo kubera ubuzima bugoye umuntu aba yaranyuzemo ahanini hari ubwo yisanga yacumuye ariko akaba yashimye Imana ko itameze nk’abantu. “Ndayishimiye ibyumve (Imana) iri mu gihugu cyo mwijuru kuko jye nta kindi mfie nakora.” Ni igikorwa banashimiwe n’umushumba wa Rusine uyobora itorero Assemblies of God Masaka. yagize ati: “Abantu benshi bazi ko abahanzi ari abantu badafite umumaro. Byanshimishije rero ko mwaje kuremera umukirisitu wacu kandi ni ishimwe mpaye Imana nyir’icyubahiro.

Iki gikorwa cyakozwe n’abahanzi baturuka mu matorero atandukanye ariko bahuriye mu itsinda biuse “New Generation” cyanakoze ku mitima abaturanyi ba Rusine kuburyo banagishimye banavuga ko gikwiye kubera urugero rwiza n’abandi.

Last modified on Saturday, 24 June 2017 19:26

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28