Adrien Misigaro yageze I Kigali aho aje mu gitaramo “Renaissance” cya Beauty for Ashes

Written by  Jun 30, 2017

Kugicamunsi cyo kuri uyu wagatanu taliki ya 30.06.2017 ku isaha ya saah kumin’imwe z’umugoroba nibwo Adrien Misigaro umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana wari avuye kumugabane wa America yageze I Kanombe kukibuga cy’indege cya Kigali aho aje mu gitaramo “Renaissance Live concert” cya B4A.

Adrien Misigaro akaba yari amaze imyaka igera kuri 7 atari mu Rwanda mugihe yagiye ataraba umuririmbyi ukomeye ariko ubu agarutse ari icyamamare.

Adrien Misigaro yishimiye guhura nabamwe mu bagie umuryango we.

Adrien yakiriwe n’inshuti ze aheruka kera ndetse n’abagize itsinda rya Beauty for Ashes dore ko aribo bamuzanye i Kigali.

Nkuko Adrien yabidutangarije yatunguwe n’uburyo yakiriwe ndetse biranamushimisha cyane kuba ari mu Rwanda, Twabibutsa kandi ko Adrien afite igihembo cya Groove Awards Rwanda nk'umuririmbyi w'umunyarwanda ukorera umuziki hanze w'umwaka.

Twabibutsa ko Adrien yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ubwo yakoranaga indirimbo “Ntacyo nzaba yakoranye na Meddy ndetse n’iyo yakoranye na The Ben bise “Nkwitende”

Igitaramo  “Renaissance Live concert” Adrien azitabira cyateguwe na Beauty for Ashes ikazaba iri kumwe n'abahanzi barimo Aime Uwimana ndetse n’abandi kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 10,000Frw muri VIP ndetse na 5000Frw mu myanya isanzwe. 

Last modified on Friday, 30 June 2017 19:39

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28