Dr Apostle Paul Gitwaza yahawe indi mpamyabumenyi y’ikirenga

Written by  Jul 08, 2017

Kumugoroba wo kuri uyu wagatandatu taliki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Dr Apostle Paul Gitwaza yahawe Impamyabumenyi y’ikirenga ya 2 mu giterane mpuzamahanga Africa Haguruka gitegurwa na Zion Temple Celebration Center  ayobora , kiri kubera kuri Stade ya IPRS Kigali (Eto Kicukiro) ku nshuro ya 18.

Impamya bumenyi y’ikirenga (Doctora) ya 2 Dr Gitwaza yayihawe n’ishuri rya Bibiliya Trinity theological seminary-university riyoborwa na Dr Brown dore ko Dr Brown yagombaga kuza kumwihera iyi mpamyabumenyi y’ikirenga ya 2 ariko kubera uburwayi yohereza umunyafrica uhagarariye iri shuri muri Africa Dr Benjamin Nampkea kugirango aze kuyishikiriza Dr Apostle Gitwaza ariwe

Dr Apostle Paul Gitwaza usanzwe afite Impamyabumenyi y’ikirenga Doctora ubu yamaze guhabwa indi yakabiri mugitera Africa Haguruka gitegurwa n’itorero ayobora Zion Temple Celebration Center  kumunsi wa 6 w’iki giterane kibaye kunshuro ya 18 kuya 8 Nyakanga 2017.

Mu ijambo rye Dr Paul M Gitwaza akaba yashimye Imana ndetse anashimira umuryango we aho mu magambo ye Dr Paul Gitwaza yagize ati : “ ndashima Imana ko ari Imana idushoboza…uyu mwaka wabayemo ibyiza n' ibibi ariko ibyiza byarushije imbaraga ibibi kuko uyu mwaka nibwo Elisee yujuje imyaka 18 kandi nibwo yagraduwetinze…Igiterane Africa haguruka cyagenze neza cyane ..... africa haguruka Imana iduhaye umubyeyi Dr Mengistu.”

Dr Benjamin Nampkea wahaye Dr Paul Gitwaza impamyabumenyi y'ikirenga ya 2.

Dr Benjamin ubwo yahaga Impamyabumenyi ya 2 y’ikirenga Dr Apostle Paul Gitwaza akaba yamushimiye kuko yabashije gukurikirana neza amasomo ye ndetse asoma n’ubutumwa yahawe na Dr Brown uyobora ishuri Trinity theological seminary-university yamuhaye buri muri bibiliya mu gitabo cy’Abefeso 4:8-16.

Ibi bibaye mugihe itorero Zion Temple Celebration Center Riyoborwa na Dr Apostle Paul Gitwaza rigiye gutangiza ishuri rya Kaminuza ryise ngo Authentic Kingdom University.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28