Beauty for Ashes bakoze andi mateka mu gitaramo “Renaissance”

Written by  Jul 10, 2017

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru itariki ya 9 Nyakanga 2017 nibwo habaye igitaramo gikomeye cy’itsinda Beauty for Ashes muri Kigali Serena Hotel benshi bakira agakiza abandi bataha buzuye umunezero.

Muri iki gitaramo cyabaye icy’amateka abantu baryohewe n’umuziki wa Live bahawe na B4A ndetse nabo bafatanyije bose , abacyitabiriye banyuzwe n’uburyo cyari giteguye ndetse n’indirimbo bahumviye naho abandi bakorwaho n’ijambo ry’Imana bahumviye ndetse bataha bakiriye Umwami Yesu Kristo mu buzima bwabo.

Kavutse Olivier yatangaje ko abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bitegure ko buri mwaka mukwezi kwa 7 itsinda B4A rizajya rikora ikintu nkiki dore ko kumunsi w’ejo hari n’umunsi w’isabukuru y’ubukwe bwe na Amanda, uretse ibi kandi Olivier yatangaje ko nyuma y’iki gitaramo bateganya kuzazenguruka igihugu cy’uRwanda bakora ibitaramo bya “Renaissance” mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, iki ni kimwe mubitaramo by'amateka muri uyu mwaka wa 2017

Pastor Mugisha umuyobozi wa New Life Bible Church akaba ari nawe Pastor wa Kavutse Olivier kuva akiri muto niwe wigishije Ijambo ry'Imana muri iki gitaramo ndetse benshi bahabonera Agakiza.

Iki gitaramo cyo kumurika Album y’itsinda Beauty for Ashes bise “Renaissance” igizwe n’indirimbo 10 bongeyeho n’izindi 4 , bafatanyije na Aime Uwimana ndetse na Adrien Misigaro wari uvuye muri America.

Aime Uwimana yagaragaje ko amaze igihe akora umuziki, ndetse yatunguye abitabiriye iki gitaramo kubera uburyo yinjiye aririmba ndetse n’uburyo yasubiragamo ibyo umucuranzi we wa Guitar yakoraga byose.

Adrien Misigaro nawe yishimiwe cyane muri iki gitaramo cya B4A ndetse anatangaza ikindi gitaramo agiye gukorera I Kigali.

Nkuko byagaragaye muri iki gitaramo Gospel Music imaze kugera kurundi rwego rukomeye haba mu buryo bw’imitegurire y’ibitaramo ndetse n’imiririmbire, dore ko hari abaririmbyi bakiri bato batunguranye muri iki gitaramo bakaririmba kurwego rwo hejuru ibi kandi abitabiriye iki gitaramo babishimiye B4A byumwihariko umuyobozi wayob Kavutse Olivie kuba barahaye umwanya abana bakiri bato kandi bafite impano kugirango baririmbe muri iki gitaramo.

Last modified on Monday, 10 July 2017 09:38

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31