Gaby Kamanzi yashize hanze indirimbo nshya “Hejuru” atangaza n’ibyo yarahugiyemo

Written by  Jul 10, 2017

Mugitondo cyo kuri uyu wambere kuwa 10 Nyakanga 2017 nibwo Gaby Kamanzi yashize hanze indirimbo nshya yise “Haejuru” ndetse anatangaza ibyo yarahugiyemo muri iyi minsi.

Gaby Kamanzi wari umaze igihe nta ndirimbo nshya ubu yamaze gushira hanze indirimbo nshya ndetse agira n’icyo atangariza agakiza.com, mukiganiro Gito twagiranye Gaby yadutangarije ko nubwo abantu babona ko atuje ntakintu ari gukora ataribyo kuko ahugiye kuri Album ye nshya ari gutunganya.

Nkuko  Gaby yabidutangarije iyi ndirimbo yise “Hejuru” yari imaze igihe muri Studio itunganywa , mu magambo ye Gaby yagize ati : “iyi ndirimbo nayanditse kera ariko igiye hanze uyu munsi mugitondo,iyi ndirimbo kandi izagaragara kuri Album yanjye nubwo ntaramenya uko izaba yitwa kandi ndateganya ko izaba iri hanze ukwezi gutaha kandi na Video y’iyi ndirimbo Imana imfashije nayikora Next month(ukwezi gutaha).”

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Gaby Kamanzi “Hejuru”

Twabibutsa ko Gaby kamanzi azitabira igitaramo kuri iki cyumweru 16 Nyakanga 2017 muri CLA Nyarutarama  aho azaba aririmbaza na Fortran,Exo ndetse na Olivier Cheuwa.

Last modified on Monday, 10 July 2017 14:47

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31