Kigali: Israel Mbonyi na Patient Bizimana bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe na Adrien Misigaro

Written by  Jul 17, 2017

Abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana aribo Israel Mbonyi na Patient Bizimana bagiye guhurira mu gitaramo NTACYO NZABA LIVE CONCERT cyateguwe na Adrien Misigaro I Kigali mumpera z’iki cyumweru kuwa 23 Nyakanga 2017 muri Kigali Serena Hotel.

Twabibutsa Ko Adrien Ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ubarizwa kumugabane wa America kaba yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo Ntacyo nzaba, Nkwitende nizindi, ari mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 aba muri America aho yaje gutaramana n’Abanyarwanda dore ko nasoza iki gitaramo yise “NTACYO NZABA LIVE CONCERT” azahita asubirayo.

Adrien Misigaro agiye gutaramana na Israel Mbonyi, Patient Bizimana ndetse na Kingdom of God Ministries

Imyiteguro y’iki gitaramo kiri gutegurwa na Adrien afatanyije na Urugero Media Grp aho yatumiye aba basore bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Israel Mbonyi ndetse na Patient Bizimana bazaba bafatanya ndetse hari n’abandi baririmbyi bazafatanya nabo.

Uretse aba baririmbyi baririmba kugiti cyabo kandi bazaba bafatanya n’itsinda rya Kingdom of God Ministries.

Adrien Misigaro ateguye iki gitaramo nyuma y’igitaramo aherutse kwitabira cyari cyateguwe na B4A aho yaririmbye ndetse akanatungura abacyitabiriye ababwira ko yabateguriye iki gitaramo.

Iki gitaramo kizaba kucyumweru taliki ya 23.07.2017 muri Kigari Serena Hotel kuva ku isaha ya saah Kumi (16h00 Pm) z’umugoroba naho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 5000frw.

Last modified on Monday, 17 July 2017 13:08

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31