Adrien Misigaro yatangaje bimwe mu bizagaragara mu gitaramo “Ntacyo Nzaba Live Concert”

Written by  Jul 20, 2017

Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo mu kiganiro n’Abanyamakuru Adrien Misigaro yatangaje bimwe mu bizagaragara mu gitaramo cye bitamenyerewe ndetse n’impamvu agiye gukora iki gitaramo yise : “ NTACYO NZABA LIVE CONCERT”.

Adrien Misigaro yasobanuye byinshi kugitaramo ntacyo nzaba live concert

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku italiki ya 23 Nyakanga 2017 nicyo gitaramo cyambere Adrien Misigaro akoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 aba kumugabane wa America, nkuko yabitangarije itangazamakuru hari byinshi yaramaze iyo myaka yose akora bijyanye n’umuziki ndetse harimo n'iyi Album azaba agiye gushira hanze.

Patient Bizimana uzaririmba muri iki gitaramo yatangarije abanyamakuru ko Abantu bagomba kwitegura byinshi kuko ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi mu gutaramira Imana kuri iki cyumweru.

Adrien yatangaje ko kimwe mu bintu bitamenyerewe mu bitaramo kizagaragara muri iki gitaramo yise Ntacyo nzaba live cocert ari uburyo abaririmbyi bazagenda bahuza indirimbo aho yagize ati : “ kimwe mubitamenyerewe mu bitaramo n’uburyo tuzagenda duhuza indirimbo.. nimbi turi kuririmba indirimbo ya Patient nka Menye neza ukumva duhise turirimba iyav Israel Mbonyi cyangwa se iya Kingdom of God Ministries, uretse ibi kandi abantu bazabasha kwumva zimwe mu ndirimbo batabonye ndirimba ubushize.”

Adrien akaba yatangaje ko iki gitaramo kitazaba ari Performance cyangwa se umuririmbyi kuza akaririmbira abitabiriye igitaramo gusa ahubwo imbaraga z’Imana arizo zigomba gukora kuri buri wese kandi ko iki gitaramo gitandukanye n’ibindi kubera uburyo yifuza ko kizamera ndetse n’uburyo ari kwitegura aho yagize ati " Ndifuza ko kizaba ari gitaramo cyuzuye imbaraga z’Imana…. ndashaka ko kizaba cyihariye. Igihe cyoze mba ngiye hariya ntabwo mba ngiye gukora Performance ahubwo mba ngiye kuramya…ari ugukora Performance byaba ari ukuririmbira abantu…Igitaramo naragisengeye, ndizera ntashidikanya ko hari umwuka w’Imana uzaba ukirimo."

Muri iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 23 Nyakanga 2017 saah kumi z’umugoroba muri Kigali Serena Hotel biteganyijwe ko Adrien Misigaro azaba afatanya n’abaririmbyi batandukanye nka Patient Bizimana, Israel Mbonyi,Kingdom of God ndetse n’abandi. Naho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 5000 frw.

Last modified on Thursday, 20 July 2017 14:49

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31