Alarm Ministries mukwizihiza isabukuru y’imyaka 18 barashima Imana kubyo bagezeho byose

Written by  Aug 01, 2017

Kuri uyu wakabiri taliki ya 1 kanama 2017 nibwo Alarm Ministries yizihije isabukuru y’imyaka 18 bamaze bavutse maze bashima Imana kubyo bagezeho muri iyi myaka 18.

Alarm Ministries yavutse mu mwaka w’1999 ivukira mu Rwanda mu karere ka nyarugenge mu murenge wa Kimisagara itangira ifite abantu hagati ya ba 6 n’8 batangira bafite umuhamagaro w’ivugabutumwa hirya no hino binyuze mu kuririmba ndetse no gusenga.

Alarm Ministries kuri ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi 50 ndetse ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 117 ikaba imaze gukora Album 9 z’amajwi (Audio) ndetse na Album 3 z’amashusho (Video) ndetse bakaba bari gutunganya Album ya 10.

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamabanga wa Alarm Ministries David Gakunzi akaba yaradutangarije bimwe mubyo bashima Imana muri iyi myaka 18 aho yagize ati : “ turashima Imana kubyo twagezeho muri iyi myaka yose kuko byari urugendo rutoroshe ariko Imana yabanye natwe twatangiye turi bake ariko ubu tumaze kuba benshi kandi twatangiye amwe mu matorero mu Rwanda atatwumva ariko ubu baratwumva kandi dufitanye ubusabane bwiza nabo.”

iyi ni imwe mu mafoto yo mu myaka yashize ya Alarm Ministries ( Aha ni muri 2014) .

David yakomeje ashima Imana ko batangiye ari itsinda rimwe rikora ivugabutumwa  ariko ubu mu Rwanda hamaze kuba amatsinda menshi  umurimo ugenda waguka umunsi kuwundi.

Aha ni muri 2015 aho bari bagiye mu gihugu cya  Kenya.

Twasoje ikiganiro twagiranye na David adutangarize icyo iyi myaka 18 ivuze kuri Alarm Ministries aho yagize ati : “ iyi myaka 18 isobanuye gukura kuri twe muburyo bw’umwuka ndetse no mu bifatika, twakoze ibikorwa byinshi harimo ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye, ibikorwa by’iterambere mu gihugu, twagiye duhabwa ibihembo bitandukanye ndetse twatangiye benshi ari ingaragu ariko ubu bafite ingo.”

Last modified on Tuesday, 01 August 2017 15:06

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31