Danny Mutabazi uteganya kuzenguruka igihugu akora ibitaramo yatangaje aho ezerekeza nyuma ya Rwamagana.

Written by  Aug 03, 2017

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Danny Mutabazi yatangaje aho azahite akurikiza nyuma yo gokorera igitaramo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasira zuba aho ateganya gukorera igitaramo mu mpera z’iki cyumweru kuwa 6 Kanama 2017.

Ubwo yaganiraga na Agakiza.com yadutangarije aho akura imbaraga zo gukora ibi ndetse nuburyo yiteguye mugihe abandi babikora bikanga ubwo yabazwaga ibi yahise adutangariza ko ubu yamaze gutegura neza naho azerekeza nyuma ya Rwamagana aho yagize ati : “ Ibi ndigukora Imana niyo yabimbwiye kandi ndabona igenda imfasha umunsi kuwundi kandi uretse ibyo umuryango wanjye uranshigikiye kandi uramfasha muri ibi bitaramo nzakorera mu gihugu hose.”

Danny yakomeye adutangariza aho azakurikiza nyuma ya Rwamagana aho yagize ati : “ ubu namaze kumenya neza aho nzakorera nyuma ya Rwamagana ndetse n’abaririmbyi tuzakorana kandi ikindi nuko ibyuma nzakoreshayo nabyo byamaze kuboneka aho ntahandi ni I Musanze.”

Biteganyijwe ko igitaramo cyambere azagikorera mu karere ka Rwamagana muri Adepr paruwasi ya Rwikubo kuva isaah munani (14h00) kuwa 6.08.2017.

Last modified on Thursday, 03 August 2017 11:05

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31