UBUHAMYA : Diane Kamadia Arashima Imana yamukijije Cancer y'ibere

Written by  Aug 23, 2017

Diane Kamadia arashima Imana abinyujije mu buhamya bw’uburyo yakize Cancer y’ibere ubu akaba ari muzima dore ubutumwa burambuye bukubiyemo ubuhamya bwe yanditse.

Nitwa Diane Kamadia ndi umu damu, ndubatse mfite umugabo n'abana 4 n’umwuzukuru 1.Ndi umukristo ndakijijwe ,Yesu n'umwami numukiza wanjye, Uyu mwanya nifuje kwandika ubu buhamya kugira ngo mbugeze kuri benshi  mbonereho no gushima Imana mbinyujije munyandiko kumirimo itangaje yankoreye.

2009 mu kwezi kwa cyenda nibwo namenye ko mfite uburwayi mwibere kuko harimo ikintu cipfunditse ntashoboye gusobanukirwa kandi sinaribgaga, Nibwo nabyeretse umu Dr muri CHUK ari naho nakoreraga, ubwo bankoreye ibizamini baza kunyohereza King Faycal  gukoresha igipimo(biopsy).

Tariki ya 9/11/2009  nibwo nahawe ibisubizo bimbwirako ndwaye Cancer y'ibere, Naratashe namwe murabyumva uko byari bimeze. Ndibuka ko nandikiye ababyeyi banje message na muramu wanjye, mbura n'umwe wonsubiza ntibyaboroheye kubyakira.

Diane Kamadia ubu ni muzima yarakize

Nageze murugo ninjira mucyumba ndapfukama, ndasenga  mbwira Imana nti : Mana umpe imbaraga zo kwakira iki kigeragezo, unkomeze kugirango nanjye nkomeze abana numuryango wose, Imana irabimpa ndakomera pe. Impa ijambo 1Corith 10:13 rivugango Ntakigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu.....

Ndibuka ko umwana muto yinjiye mucumba asanga mpfukamye arambaza ati Mama nukuberiki ugeze mucumba ugahita usenga? Ndamubwira nti numvise gusa ngomba gusenga, arambwira ati harikintu umpishe Mama.

Ubwo natangiye gahunda zo kwivuza, Imana impa kugirira umugisha kubantu navugango ikibazo cyanjye Imana igishira kumitima y'abantu benshi , abantu baritanga muburyo ntabasha kuvuga imiryango, inshuti, aho nakoreraga CHUK bankoreye ibintu ntazibagirwa ubuzima bwanje bwose. Mukwezi kumwe nari mbonye amafaranga yose yo kwivuza mu buhinde.

Kwandika ibi bintu ntabwo binyoroheye keretse iyo mbyatuje akanwa kanjye nibwo mwabasha  kubyumva cyane, Tariki ya  13/12/2009 nibwo nagiye MIOT Hospital mubuhinde, Muri ibyo bitaro narwaranye na ba Mama bafite ikibazo nk'icyanjye noneho nibuka rya jambo Imana yampaye.

Diane Kamadia n'abana be ndetse n'umubabo we.

Navuye mu buhinde nyuma y'amezi 3 nkomeza traitement ikintu cyaje kumerera nabi n'imiti bita Chimiotherapie  nimiti ikomeye cyane ikumaraho akantu kose k'akoya guhera ku musatsi, ariko navuga ko itangizeho  ingaruka cyane nk'uko nabonaga abandi bameze.

Nyuma y'umwaka nagize amahirwe yo kubona Viza nza hano USA ari naho ntuye ubu  nkomeza gusuzumwa, kugeza uyu munsi ndi muzima imyaka ibaye 7  hafi 8.

Nkaba nshimira Imana yanyongereye iyi minsi yo kubaho, kandi mu burwayi bwanjye narushijeho kwegera Imana no gutinyuka kuyivuga kuko narayibonye ikora ibitangaza. Njyanumva aho ngeze hose nababwira ibyo Imana yankoreye.

Ndizerako ubu buhamya buzasomwa n'abantu benshi bagafatanya nanjye gushima Imana, Ikindi kintu nasanze gifasha mu kibazo ico arico cyose n'ukwakira, iyo utiyakiriye urahahamuka.

Bene Data, abo dusangiye gucungurwa mumfashe gushima Imana no kuyiha icubahiro ku mirimo yakoze.

Diane Kamdia, USA- Tucson Arizona

Last modified on Thursday, 24 August 2017 00:27

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31