Apotre Gitwaza asubiza umusomyi w'agakiza.com ku bijyanye n'iminsi yanyuma y'abakiranutsi

Written by  Aug 31, 2017

N'imwe mu ntego yacu nk'agakiza.com,gukangurira ubwoko b'Imana n'abatizera Yesu yuko turi mu bihe byanyuma byahanuwe mw'ijambo ry'Imana kandi dukwiye kuba maso kuko "Umucunguzi wacu ari hafi cyane kuza".Ibyo bishora kuba urimo gusoma iyi nkuru cyangwa nyuma yaho gato cyangwa igihe aricyo cyose.

Nyuma yo gukangurirwa ku bijyanye n'imperuka y'Isi n'ibihe bya nyuma by'isi,umwe mu basomyi bacu yashatse kumenya neza no gusobanukirwa uko bizagenda.Byatumye twegera umukozi w'Imana Intumwa Dr Paulo Gitwaza kubisobanuro birambuye ku kibazo cy'umusomyi wacu.Dore ko ari nawe Mushumba (Dr Paul Gitwaza) witanze kujya adufasha gusubiza ibyo bibazo byose abantu bibaza kubijyanye n'imperuka yisi n'ibisa nabyo uko Ijambo ry'Imana ritubwira.

"Muraho, Yesu ashimwe!
Nifuzaga kumenya neza,  Gukurwa mu isi kw'abakiranutsi (enlevement) , bizaba hanyuma abakiranirwa basigare mu isi, noneho umunsi w'amateka(umunsi w'imperuka) uzabe nyuma y'aho ?. Donc nifuzaga kumenya neza gutandukanya izo evenements ebyiri. Murakoze".Tuyisenge Gedeon

"Yesu ashimwe
1. Kuzamurwa kwi itorero nibyo bizabanza(Enlevement) no kuzuka kwabapfiriye mu Mwami! Abakiranirwa basigare mwi isi! Ndetse nababfuye batizeye bakomeze bapfuye! Yesu azabana nabo(itorero) igihe mukirere bitegura kugarukana nawe kwima Imyaka igihumbi kwi Isi!
Abasigaye bazabana na Antikristo nu umuhanuzi wi ibinyoma na Satani kwisi!
2.Yesu ni agaruka kwima ingoma yi imyaka 1000 Satani azabohwa ariko yongere kubohorwa hasigaye igihe gito ngo imyaka 1000 irangire!, Antikristo n'umuhanuzi wi ibinyoma bo bahanwe batwikwe! Naho abapagani basigaye kwi Isi bategure intambara yo kurwanya abera bafatanije na Satani- Intambara ya Hermagedoni!
Ariko bazatsindwa! Icyo gihe Abapfuye batazi Imana bazazuka ariko bazukire gukorwa ni Isoni!
Yesu azavuga ijambo rimwe gusa isi yuzuremo umuriro. Satani na abamukurikiye bose (Abazima nabari barapfuye batizeye) bashye muri wamuriro ubuzira herezo! 
Ariko Yesu ni umugeni- Itorero bazamurwe bajye kubana iteka ryose!
Murakoze".Apostle Dr Paul Gitwaza
 
Nawe ufite ikibazo unva wabaza cyangwa ushaka gusobanukirwa kubijyanye n'ibihe bya nyuma,twandikire kuri This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. Abakozi b'Imana babone kugusobanurira neza.
Last modified on Thursday, 31 August 2017 23:41
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31