Muhanga: Divency yibukije abantu ubuntu bagiriwe ku bw’amaraso ya Yesu Kristo -Umva Audio

Written by  Sep 07, 2017

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Divency Vincent Nshimiyimana yibukije abantu Agaciro n’ubuntu bagirire na Yesu Kristo abinyujije mu ndirimbo ya amajwi yashize hanze yitwa "ndi mushya".

Ubwo yashiraga iyi ndirimbo y’amajwi hanze kuri uyu wakane kuwa 7 Nzeri 2017 Divency mukiganiro yagiranye na Agakiza.com yatangiye adutangariza icyamuteye gukora iyi ndirimbo ndetse n’ubutumwa yumva afitiye abantu muri rusange aho yagize ati : “Iyi ni indirimbo nasohoye nshya nayihimbye ngamije kuvuga ku gaciro twagize Ku bw'amaraso ya Yesu Kristo, navugaga ko nahindutse mushya Ku bw'amaraso ya Yesu, Amateka yanjye ya kera yarahindutse ku bw'ubuntu nagiriwe, Abakristo twabatuwe n'amaraso ya Yesu Kristo.”

Nkuko yakomeye abidutangariza igihe yakoze iyi ndirimbo yagendeye muri 1 petero 2:24-25 muri Bibiliya yaboneyeho no kugira icyo abwira abantu muri rusange aho yagize ati : “ Yesu Kristo ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka, Imibyimba ye ni yo yabakijije, Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije, Kuko twari nk'intama zizimiye, ariko none tukaba twaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwacu ari we Murinzi wabwo, kandi ikindi nuko nifuza ko iyi ndirimbo yafasha buri mukristo wese ikamubera impamba imufasha murugendo rugana mu Ijuru.”

Kanda hano wumve indirimbo yashize hanze yitwa "ndi mushya".

Last modified on Thursday, 07 September 2017 22:58

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31