Patient Bizimana kunshuro yambere agiye gutaramira kumugabane w’ iburayi

Written by  Oct 05, 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane taliki ya 5 ukwakira 2017  nibwo umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana yahagurutse ku kibuga cy’indege I Kanombe yarekeza ku mugabane w’iburayi aho agiye gutaramana n’abakunzi be.

Patrient Bizimana ni kunshuro yambere agiye gutaramana n’abakunzi b’indirimbo ze kumugabane w’iburayi aho azatangirira mu gihugu cy’ububiligi ndetse nyuma yahoo akerekeza no mu bindi bihugu nka Suwede, Finland n’ibindi.

Ibi bitaramo Patient Bizimana azitabira akaba azahuriramo na Gaby Kamanzi mu gihugu cy’ububiligi dore ko nawe amaze iminsi ari kuhakorera ibitaramo.

Patient Bizimana igitaramo cya mbere azitabira muri uru rugendo rwe agiriye ku mugabane w’uburayi, kizaba tariki 7 Ukwakira 2017 kibere mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles) mu gitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion.

Last modified on Sunday, 08 October 2017 23:48

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31