Yves Rwagasore Yatangajwe n’ibyo yaboneye mu gitaramo cyo kumurika Album ye yambere - Amafoto

Written by  Nov 20, 2017

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Rwagasore Yves arashima Imana ko igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere y’amajwi yise "Uniongoze" cyagenze neza.

Ni igitaramo yaraye akoze ku mugoroba w’icyumweru dusoje, taliki 19/11/2017, akaba yaragikoreye ku rusengero rw’itorero Healing Center i Remera.

Rene Patrick yashimishije abitabiriye iki gitaramo

Yves Rwagasore Aragira ati: “Ni ibyishimo byinshi ndanezerewe kubw’iyi album tumaze kumurika ndushimye nari narabisabye Imana, byagenze neza mu buryo bushimishije.”

Umuvugabutumwa Mucyo niwe gigishije muri iki gitaramo

Ni iki kidasanzwe cyagaragaye mu gitaramo cye? “Ni uburyo nishimiwe n’abantu. Nkigera muri salle nabonye abantu banyishimiye buryo budasanzwe, byanteye imbaraga, icyo kintu cyanguye bintera n’imbara zo gukora ibyari bisigaye.

Ni iki ashima Imana? “Ndashima Imana…, ni ikintu nari narasengeye. Byonyine kuba uyu munsi ndangije album, icyo kintu ndagishimira Imana cyane.

Papy Clever yataramanye na Yves Rwagasore anagura CD mu rwego rwo gushigikira mugenziwe.

Ni somo ki yigiye mu gitaramo cye cyo kumurika album y’amajwi "Uniongoze" ? “ Isomo rirabinsigiye rinini cyane. Ni ukurushaho gukora no gukomeza gukora ibihangano bindi, ndetse muri make ni ukurushaho gushyiramo izindi mbaraga byibuza muri album ya kabiri izabe ifite akarusho. »

Abaririmbyi basirimbiye Imana muri iki gitaramo.

Iyi album yamuritse igizwe n’indirimbo umunani (8), yayise "Uniongoze", Arateganya iki mu minsi iri imbere ?“Gahunda mfite…ndateganya tour. Nubwo bitaba igihugu cyose, ariko nkareba uturere tumwe na tumwe two mu Rwanda nshobora kugeramo tumenyekanisha ino album. ”

Arsene Tuyi yataramiye abitabiriye iki gitaramo.

Amafoto : Du

Last modified on Monday, 20 November 2017 13:30

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28