Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi ndetse n'abo bazafatanya byamaze kumenyekana

Written by  Nov 21, 2017

Mugihe abantu bibaza ga uko bihagaze ibijyanye no kwinjira ndetse n'abaririmbyi bazafatanya na Israel Mbonyi mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise "Intashyo" izabera muri Camp Kigali kuwa 10/12/2017 ubu byamaze kumenyekana .

Israel Mbonyi ubu akaba ageze kure inyiteguro yo kumurika Album ye yakabiri itegerejwe n'abatari bake dore ko igitaramo aheruka gukoze cy'amateka mu mwaka wa 2015 ubwo yamurikaga Album ye yambere maze benshi bagataha batamubonye gusa kuri iyi nshuro yifuza ko ntawazabura uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo.

Nkuko Yabidutangarije Israel Mbonyi yiteguye cyane gutaramira abazitabira igitaramo dore ko yateguye indirimbo nyinshi aho yagize ati : Nzafata umwanya munini ndi guhimbaza Imana kuko abandi bahanzi batumiwe mu gitaramo cyanjye ni bake.

Tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi azamurika album ye ya kabiri yitwa Intashyo mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Magingo aya Israel Mbonyi yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira n'abahanzi bazafatanya muri iki gitaramo, Kwinjira ni amafaranga 5000frw, 10000frw ndetse na 15000frw

Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi azaba ari kumwe n'abandi bahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana.

Dudu T Niyukuri Azataramana na Israel Mbonyi.

Aime Uwimana Azafatanya na Israel Mbonyi muri iki gitaramo.

Patient Bizimana nyuma yo kuva iburayi azagaragara muri iki gitaramo.

Last modified on Thursday, 23 November 2017 09:05

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28