Iki si igihe cyo guta umutwe kandi ufite Yesu! - Pastor Viva

Written by  Dec 02, 2017

MIKA 4:9 Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda?

Tugeze muminsi isoza umwaka abantu benshi muhura  muravugana bakakubwira ngo wapi ntakigenda , ugenda namaguru ati WAPI iminsi nimibi ,ugenda nimodoka ati WAPI, inzu yanjye bagiye kuyiteza ,Wapi yabaye wapi ,umukire ni wapi, umukene ni wapi, udakijijwe ni wapi, ukijijwe nawe ngo ntakigenda!

Abamenye yesu kandi bazi ko atuye muri bo n'ubwo ibihe byahinduka urimuritwe ntahinduka ntakiri hejuru yububasha bwe, ntanikizabaho.

Ntahindurwa nibihe niminsi kuko byose niwe ubigenga,Iyo avuze birumva kandi bikumvira.

Ariko nanjye reka Nkubaze: ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda?

Burya nasanze buriwese afite ikimugoye, nabo utekereza ko bageze aho bashaka ni uko! Abami bararira ,ibikomangoma birahogoye,uwabyaye ararira,utabyaye yavugije induru,ufite akazi arifuza akarenze, utagafite aragenda yivugumisha,uwize yabogoje,utarize ati Niba n'abafite amashuri, uwubatse urugo yabuze aho aruhungira, utarashaka ati icyarumpa rukananira ruhari ni ibyo bigira! Mbega isi y'ubu

Ariko ufite Yesu akamunyura aratekanye,  afite amahoro muri we ndetse afite nayo guha abandi

Iyo ibigeragezo bibaye byinshi yibuka ko yavuze ati: Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko  kwanjye kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. Yesa41:10

Yesu ajya gusubira mu ijuru yasize abwiye abigishwa be Ati: mbasigiye amahoro,amahoro YANJYE ndayabahaye Yoh14:27

Nyamara yari abizi neza ko biriya byose twavuze hejuru bihari! Niyo mpamvu tudakwiriye kubuzwa amahoro nabyo Kuko sibyo biyaduhesha.  Uyaduhesha ni umwe kandi ntaho yagiye, bihari bidahari tekana, reka kubogoza witakira abahisi nabagenzi batakwitayeho, ihererane nawe umubwire ijambo rimwe gusa uti: ya Mahoro YAWE wampaye, ibyisi byayanyaze yangarurire

Ijambo rimwe gusa ruvuye ku Mana ryatuma usoza umwaka ufite ubuhamya bushya , Njye ndi umukandida wo kugirirwa neza muri Uku kwezi

E-mail: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

+250 7886 15 869 POWER OF CHANGE MINISTRIES

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28