Kigali: Israel Mbonyi yongeye kwandika andi mateka

Written by  Dec 11, 2017

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi yongeye kwandika andi mateka mu gitaramo yamuritsemo Album ya 2 yise “Intashyo” kuri iki cyumweru taliki ya 10/12/2017 muri Camp Kigali.

Israel Mbonyi yaherukaga kwandika amateka nkaya mu mwaka wa 2015 ubwo yamurikaga Album ye yambere aho abantu baje mu gitaramo bakuzura ndetse abandi bagataha kubera ko ahabera igitaramo haba hato gusa kuri iyi nshuro banshi banze gutaha basaba ko bakwinjira bagaharara ariko bakareba uyu muririmbyi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi dore ko byageze aho amaticket agashira buri wese wasangaga afite amatsiko yo kubona Israel Mbonyi, Israel Mbonyi yamaze gushyira hanze Album yise “Intashyo” yongera kwandika amateka yo gukora igitaramo abantu bakuzura bakabura aho bajya.

Israel Mbonyi yatangarije agakiza.com ko yari azi ko aho bakoreye ari hanini kandi yumvaga ntawe ukwiye kubura uko yinjira muri iki gitaramo ariko asaba imbabazi kubatabashije kwinjira muri iki gitaramo ndetse abizeza ko ubutaha bazashaka ahandi hanini cyane dore ko ntawaguze ticket utarabuze uko yinjira muri iki gitaramo.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abaririmbyi batandukanye b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abaririmba indirimbo zisanzwe harimo Aime Uwimana wanaririmbye muri iki gitaramo, Patient Bizimana nawe waririmbye muri iki gitaramo, Dudu T Niyukuri nawe waririmbye muri iki gitaramo,Sergr Iyamuremye, Tonzi, Kavutse Olivier wo muri Beauty for Ashes, Nelson Mucyo, Dominic Ashimwe wanatunguwe muri iki gitaramo bakamwifuriza isabukuru , Aline Gahongayire, Mani Martin, Kid Gaju, Knowless Butera n'umugabo we Clement Ishimwe, Yvan Buravan, Bruce Melodie, Christopher.

Uretse abaririmbyi muri iki gitaramo hari hari n’abapasiteri ndetse n’ababishop batandukanye harimo Dr Fidele Masengo uyobora Four Square Gospel church wari kumwe n'umufasha we,Rev Aaron Ruhimbya wa Restoration church Kimisagara n’abandi benshi.

Israel Mbonyi yasogongeje abitabiriye iki gitaramo imwe mu ndirimbo izagaragara kuri Album ye yagatatu azatangira gukoraho umwaka utaha wa 2018.

Last modified on Monday, 11 December 2017 06:54

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28