Jimmy, Theo, Damascenne, Danny, Ev Stiven basize amateka akomeye I Rusizi – Amafoto

Written by  Dec 25, 2017

Mugitaramo gikomeye cyamuritswemo Album ya Jimmy Nshimiyimana yise Urufatiro rw’ibihe dore ko azakorera ibitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda yahereye I Rusizi kuri iki cyumweru Taliki ya 24/12/2017 muri Zion Temple Rusizi aho basize bakoze amateka akomeye mu gitaramo yafatanyijemo na Theo Bosebabireba, Kanuma Damascenne, Danny Mutabazi, Umuvugabutumwa Steven ndetse n’abandi batandukanye.

Danny Mutabazi yishimiwe bikomeye n'abatuye i Rusizi mu minsi 3 yahamaze ataramana nabo mu bitaramo byari byateguwe na Jimmy harimo no gushira hanze album ye nshya.

Muri iki gitaramo abacyitabiriye batunguwe cyane n’umuziki babonye dore ko aba baririmbyi bose bari bazamukanye n’itsinda rikomeye ry’abacuranzi bazwi cyane mu itsinda rya Alarm Ministries bayoborwa na Myma dore ko ari nawe wakoze iyi Album ya Jimmy Nshimiyemana.

Jimmy yatunguye cyane abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana I Rusizi dore ko batari bamuzi mbere yuko aza kuhakorera i gitaramo.

Abaririmbyi bafatanyije na Jimmy basimbukiye Imana.

Jimmy Nshimiyimana muri iki gitaramo cyamateka yakoreye I Rusizi yatangaje ko ari Imana yamubwiye kuhakorera igitaramo ndetse inabimufashamo ndetse afata n’umwanya wo gushima Imana kubyo yamukoreye ari nabyo byatumye ahiga umuhigo wo kuzakora ibitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda dore ko nyuma ya Rusizi ateganya gukora ikindi gitaramo I Rubavu ndetse akazasoza ibitaramo bye n’igitaramo gikomeye azakorera mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo twaganiriye harimo uwitwa Nathacha badutangarije ko batamenyereye kubona abaririmbyi nkaba baza I Rusizi kugirango bataramane nabo kandi kubuntu.

Amafoto ni mukanya

 

 

Last modified on Wednesday, 27 December 2017 09:36
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

1 comment

  • Sissi
    Comment Link Sissi Wednesday, 27 December 2017 06:22

    Uwiteka yakoze ibikomeye, Jimmy arimo amavuta peeee

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28