Kigali: Mpundu Bruno yanditse amateka ndetse hanamenyekana inkomoko y'izina rye

Written by  Dec 26, 2017

Mpundu Bruno wamenyekanye cyane mu itsinda rya Alarm Ministries yakoze amateka mu gitaramo cyabereye kuri New Life Bible Church kuri iki cyumweru Taliki ya 25/12/2017 kuri Noheri ndetse hanamenyekana inkomoko y'izina rye.

Igitaramo cyari icyambere uyu musore akoze cyaranzwe n'ibintu byinshi bitangaje dore ko nyuma yo kuramya Imana mu ndirimbo zitandukanye yari yafatanyije n'abaririmbyi batandukanye nka Bosco Nshuti, Alarm Ministries True Promises ndetse bakanigishwa na Pastor Charles Mugisha uyobora New Life Bible Church.

Mpundu Bruno arikumwe n'ababyeyi be .

Abitabiriye iki gitaramo basabye Mpundu ko yashinga urugo dore ko bamuhaye inko ndetse n'indi bikenerwa mu gihe cyo gutegura ubukwe.

Abitabiriye iki gitaramo basirimbye kuburyo bukomeye.

Umubyeyi wa Mpundu bruno akaba yahishuye icyatumye amwita iryo zina dore ko yatangaje ko yamubyaye mugihe yari amaze gutwita inshuro zirindwi inda zose zikavamo ariko atwite mpundu Imana ikamubwira ko azabaho kandi azayikorera imirimo harimo no kuririmba.

Iki gitaramo cyishimiwe cyane n'abacyitabiriye ndetse banashimishwa n'Impano Imana yashize muri uyu musore dore ko ari ubwambere akoze igitaramo cye bwite, muri iki gitaramo Mpundu bruno akaba yamuritsemo Album ye yambere "Yesu uri uwera"

Andi mafoto ni mukanya 

Last modified on Tuesday, 26 December 2017 14:27

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28