Menya ibintu 12 Dr Apostle Gitwaza yatangaje bizagaragara mu mwaka wa 2018

Written by  Jan 01, 2018

Ubwo Dr Apostle Paul Gitwaza yigishaga mu makesha yo gusoza umwaka wa 2017 mu ijoro ryakeye ryo kuri 31/12/2017 kugeza mu gitondo cyo kuri iyi taliki ya 1/1/2018 ku itorero Zion Temple Celebration Center nibwo yatangaje ibintu 12 bizagaragara muri uyu mwaka wa 2018 yabwiwe n’Imana ndetse anatangaza uko bise uyu mwaka

Ibintu 12 Apostle Paul Gitwaza yatangaje bigaragara mu irembo ry’Ibyiringiro muri uyu mwaka wa 2018 abantu bazabona : 1. Kugirirwa neza n’Imana yeremiya 29:11 (muri uyu mwaka hari ukugirirwa neza n’Imana uzabona ), 2. Kwicarana kugendana n’abakomeye ( uyu mwaka uzabibona ntiwisuzugure uzabibona ugiye kwakirwa n’abantu bakomeye) 1Samweri 2:8-9, 3. Imiryango yafunzwe izakinguka(gukingurirwa Imiryango yawe yose yakinzwe( ibyahishuwe 3:8), 4. Guhozwa Amarira   zaburi 116:8-14, 5. Ubwenge budasanzwe, 6. Gukuzwa no guheshwa agaciro (niba wifuza guhabwa agaciro ubahiriza igihe Imana irazamura agaciro kawe) , 7. kurindwa impande zose, 8. gushumbushwa ibyo wanyazwe, 9. Guturwa imitwaro yakuremereye, 10. kwagurirwa imbago, 11. kwiturwa ineza wakoze, 12. kumarwa ubukene waciyemo bw’iwanyu.

Uyu mwaka wa 2018 Apostle Paul Gitwaza yawise umwaka wo kwinjira mu irembo ry’ibyiringiro

Dore ubutumwa Dr Apostle Paul Gitwaza yanyujije kurukuta rwe rwa Facebook : “Imana igiye kutwinjiza mu Irembo ry’Ibyiringiro muri uyu mwaka mushya dutangiye.

Kubw’uyu mwaka wa 2018 twahawe ihishurirwa, ko ari umwaka Imana igiye gukora ibintu bitandukanye biduhesha ibyiringiro. 2018: “ Irembo ry’Ibyiringiro” Hoseya 2:17: Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy’ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.”

Last modified on Monday, 01 January 2018 03:52

3 comments

  • IRADUKUNDA Sylvain-Arsène
    Comment Link IRADUKUNDA Sylvain-Arsène Saturday, 06 January 2018 19:54

    Amen c'est la l'année d'atteindre la plénitude de toutes nos potentiels

  • ange
    Comment Link ange Wednesday, 03 January 2018 16:56

    ubu buhanuzi sibwemera nanjye turi mubihe byanyuma kweri Imana yiki gihe ni Imana yibitangaza gusa ntimuziko kubona ijuru bisaba guheka umusaraba

  • Bizimana
    Comment Link Bizimana Wednesday, 03 January 2018 15:26

    Dore ubuhanuzi bwo mu minsi y'imperuka.None tuvuge ko uyu mwaka uzarangira abakene bose bo muri Zion temple bazaba babaye abakire?Ntawuzahura nibyago ngo arire?Abakomeye avuga hano ni bande?mbese niba yizera Imana we ntakomeye?ntimusanzwe mugendana.Muzagenzure byose umunsi ku wundi muzabona ko yababeshye.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28