Imiburo Iheruka Ku Bwoko Bw’imana «Ubutumwa Ku Itorero» - Part 1

Written by  May 16, 2017

"Ubwirakabiri, Serwakira N’akayunguruzo Mu Itorero" - Ubu butumwa nabuhawe ndi mu masengesho y’iminsi 7; nkimara kubuhabwa, nafashe igihe gihagije cyo kubusengera, Imana irambwira ngo: nkwiriye kubwira abantu bose ubwo butumwa ntarobanuye amoko n’amadini, kandi iti: « ube uretse gato kubuvuga nzakubwira igihe cyo kubuvuga nikigera, nzaguha ibimenyetso 5 n’ubibona nzakugarukaho nguhe imbaraga, kandi nzaguharurira inzira, kuko ubu butumwa mbuguhaye kugira ngo bukangure benshi bahumuke, bamenye imikorere ya satani n’ingabo ze mu isi». Ubu nibwo Imana impagurukije ngo mbubwire abantu.

Ndi mu iyerekwa: nabonye abadayimoni benshi cyane, bari bambaye uniform z’umukara, zariho amapeti menshi; na satani yari yicaye imbere yabo ku intebe y’icyubahiro, bahagarara imbere ye kumurongo, baririmba indirimbo ntabashije kumenya kubw’ururimi bayiririmbagamo, barangije baterera amasaruti icyarimwe. Ibyo birangiye buri umusirikare w’udayimoni muribo, akaza guhagarara imbere ya sebuja satani, afite impapuro agasoma asobanura imirimo bakora mu isi.

DAYIMONI RUTATANYA

Nuko mbona habanje DAYIMONI RUTATANYA ati: « databuja ku rugamba mu isi, nkora umurimo wo guteza umwiryane n’amakimbirane mu bantu bose, ngamije kubatanya, mfatanije n’umubare nyamwinshi w’ingabo nyobora, tumaze gutanya imiryango myinshi, abana n’ababyeyi, abashakanye, abafiyanse, abaturanyi, abayobozi mu nzego za Leta, Ibihugu by’inshuti, hanyuma ngashyira imbaraga nyinshi kubayobora amadini» ati: « muburyo bw’amayeri yacu menshi, tumaze kwigisha benshi mubiyita abakristu: kwikakaza, kwiyemera, ubwibone, gupingana, inzangano, inzika, ishyari n’amazimwe, kubesherana no gusuzugurana ibyo byose twabyubakiye udusanduku dukomeye mu mitima yabo, kugira ngo bibabere umusemburo wo guhora baryana arinako gusenya ubwabo ibyo bita umurimo w’Imana».
               
RUTATANYA ati: " natwe kandi mu gisirikare cyacu dufite itsinda ry’abadayimoni babwiriza abaswa ubutumwa bwo muri ububuryo: ntagusangira nabo mutagira isano cyangwa mudahuje ubwoko, ntagusengana nabo mudahuje idini, ntagusurana nabo mutareshya, ntaguturana nabo mudateye kimwe, ntagukorana nabo mutavuga rumwe, ntagutabarana buri wese yimenye, ntagufashanya
buri wese yifashe, kuko ubumwe n’ubusabane ari ubujiji" .ati:« ibikorwa byose bijyanye n’urukundo nyakuri,  twabihunduye agahararo n’uburyarya, kuburyo n’ugize icyo aha mugenzi wenaho cyaba gito
aramuharabika, akanamuharamba. Bityo rwarukundo rwabo rugahinduka agahararo mu maso y’isi yose.

RUTATANYA ati: « mu rwego rwo guteza imbere umurimo wacu wo kurindagiza abantu, cyane ababisha bacu, dufite ingamba: zo gusenya ingo nyinshi, z’abakristo, kwica amakwe menshi, guteza benshi ubugumba, kugirango abo bose barimburwe n’agahinda n’imbuto zako. Tuzibasira cyane ama groupes y’abasenga n’ibyumba by’abanyamasengesho tubatatanye kuko iyo bishyize hamwe bagahuza imbaraga z’impano zabo baradutwika cyane. Tuzibasira kandi imitima y’abami, abatware, abatambyi, abahanuzi n’abandi benshi b’imbere tubatemeshe amashoka y’ibyaha bikomeye by’urukoza soni,  kugira ngo
tubone uko dutatanya iyo mikumbi bari bayoboye, maze nabo tubishime hejuru, tumaze kubahirika kuri izo ntebe z’icyubahiro biratanaga, tubakure amata n’umutsima mu kanwa kuko batabaye maso mukurinda amatabaza yabo, bambarane natwe ubushwambagara; avuze atyo numva satani  yikiriza yishimye aseka cyane ati «nibyo rwose kuko nanjye sinari nanze kirya cyubahiro nambuwe» (Ezekiyeli
28:11-17), nuko satani abwira RUTATANYA ati «genda rwose ukaze umurego mu kazi kawe nibura ukube 7 umurimo n’umusaruro wawe wa buri munsi ».

DAYIMONI GITUMO, MUNANGIRE, RUHUMANYA NA GAHINDA

Uwo avaho haza undi mudayimoni witwa GITUMO, nawe afata impapuro ze, atangira kuvuga asoma imirimo ye akora. Numva agira ati njyewe ku rugamba mu isi mpora nerekereje: gutikagura abantu imyambin’amacumu by’urupfu rutunguranye, kuko mbanshaka kuriganya indangare ubugingo n’amasezerano, ati DAYIMONI MUNANGIRE na RUHUMANYA: Iyo bamaze kubanduza no kubanangira imitima
ngo be kwihana, nanjye mperako mbacungira mu mpanuka zitandukanye, izo mu mazi, mu mihanda, mu kirere, mu byorezo, nifashisha n’abarozi bacu bashika n’abandi bantu twatoje urugomo rubi n’ubwicanyi, bityo ngatungura benshi, nuko imiryango myinshi nkayicuza ibyishimo igacura imiborogo. Ati
 ubu
namaze gupanga ingabo nyinshi z’abadayimoni, zigomba guteza impanuka nyinshi cyane, kugirango tubone umusaruro mwinshi kandi muzi ko n’amaraso yabo bapfira mu byaha atugirira umumaro, ngwa gitumo abagore n’abakobwa babuze ubwenge n’imbaraga zo kwirinda, nkabatera AMADA, SIDA n’ibindi,  no muri barya bubaha Imana ngabayo ibitero, kandi nkabonayo iminyago n’isahu by’abatari bake, uretse
ko hari benshi nikubitaho ngasanga bagurumira umuriro wotsana nkabareka, ariko ngatitiriza cyane ko uwo muriro nawo wahwekera gakeya, bityo nkabatinyuka nkabatikura icumu ryanjye, ryitwa MUHIRIKE kandi ati ngerageza gukwirakwiza ubugome, ubwiyahuzi, ibisazi, n’ubugoryi, ibicuri, n’ubumuga mu bantu, kugirango benshi mbaboheshe: umurunga w’umushiha no kwitotomba, kandi DAYIMONI GAHINDA
nawe abone igicumbi. Nawe arangije kuvuga ibyo, numva satani amubwira ati genda nawe ukaze umurego, ushyireho umwete, ukube umurimo wawe n’umusaruro wawe inshuro 6 ku munsi, ngirango muzi neza ko igihe cyadushiranye, kuko wa wundi uzaca amateka y’ibyacu n’abacu ari hafi cyaneâ€. (Ibyahishuwe 20.4-6) ati genda urobanure abitwa intwari bafitiye imiryango n’itorero umumaro ubatikize utibagiwe abagore bonsa n’abatwite kandi babandi barusaku rw’amasengesho atagira imbuto n’imirimo ntibakagukange, kuko burya urusaku rwabo ntaho rutaniye nurw’amazi akubita amabuye mbese nk’umuriro w’ibishara, uzajye ubaconcomerana nubusengesho bwabo.

Uwo ava aho haza DAYIMONI GAHINDA nawe ati: ngerageza uko nshoboye kose nkabuza abana kubaha no kumvira ababyeyi, kugira ngo bicwe n’agahinda. Ati : nubu nenze umutobe wa kijyambere witwa uburinganire kandi abageze kuri 2/3 bamaze kuwunywaho kandi warabaryoheye, uwo niwo ndikwifashisha ngasindisha abagore agasuzuguro, ko kubasenyesha ingo zirimo abagabo bize bafite
abagore batize, cyangwa abagore bize bafite abagabo batize, murizo niho ntyariza imihoro yanjye, kuko uwo wize muhindura intagondwa, naho utize nawe nkamuhindura imbata, kugira ngo mbangamire ihame ry’Imana yabo. Ati ninjira mu bahinzi nkabariganya umusaruro, abacuruzi nkabatezainyatsi,ibihombo n’amadeni menshi adashira, bityo nkabahindura ibigega by’agahinda. Ati nteza abagore kunaniza abagabo babo, ngateza abagabo gukandamiza abagore babo, guhora babatoteza no banabakubita, kugira ngo iyo miryango yokamwe n’agahinda, mbuza abakoresha guhembera igihe cyangwa guhemba neza abakozi babo, kugira ngo ab’ibigwari mbatoze ubujura, abandi mbirukanishe mu mirimo bashome, kuko iyo babaye abashomeri binyorohera kubakoresha no kubakoreramo, kandi ati rimwe na rimwe ngenda inyuma ya
DAYIMONI GITUMO kugira ngo abo atunguje: ubupfubyi, ubugumba, ubupfakazi, ubumuga n’ibindi, nanjye mpereko mbakingiranire mu gihome cyanjye GAHINDA GAHORERA   benshi muri bo mperako mbahindura abagome n’ibikoresho byacu, bamwe mbanza kubacisha iy’ubusamo mu bahanuzi bacu (abapfumu) nuko nkababuza rwose guhindukirira ya Mana Rurema. (Abaroma 12:1-2), ubu maze gufungura gereza mpuzamahanga z’uburyo butatu:

-         Gereza y’ubushomeri
-         Gereza y’ubukene
-         Gereza y’amadeni

Izo mbohe nzifite mu isi yose, mu bihugu byose, mu miryango yose, cyane cyane mu madini, kandi ngerageza kwibasira abazi Imana n’abayisenga bakayikorera kugira ngo n’abandi bashaka ga kuyikorera babitinye, babihunge. Ati izo gereza zanjye ninazo zimfasha gutegurira anti  kristo inzira, kuko nawe atangiye gushyira mu bikorwa imishinga ye nkuko amasezerano dufitanye avuga.

SINAYOBYE Theoneste
Tel: 0788476657
Email This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
PO Box 6360
KIGALI - RWANDA

Imana ibahe umugisha kubwo kubyumva no kubyitaho.‎

Last modified on Wednesday, 17 May 2017 10:26
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31