Indirimbo nshya “Ntirugereranywa” ya Serugo Jacque uba mu Buholande yakoreye i Kigali yamaze kugera hanze – Yumve Hano

Written by  Jan 12, 2018

Serugo Jacques yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ntirugereranywa" akaba ari umusore mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wari umaze imyaka itanu aba i Burayi, gusa muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda .

Serugo Jacques yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2017, kugeza ubu amaze gukora indirimbo eshatu ushyizemo n'iyi nshya yise 'Ntirugereranywa' yakoranye n'umusore witwa Frank. Iyi ndirimbo 'Ntirugereranywa' yakorewe i Kigali itunganywa na producer Nicolas, umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi.

Serugo Jacques yatangaje ko amaze ibyumweru bitatu mu Rwanda, nyuma y'imyaka itanu yari amaze i Burayi mu gihugu cy'u Buholande. Twamubajije uko yabonye u Rwanda nyuma y'imyaka itanu yari amaze hanze, adutangariza ko yasanze u Rwanda rwarateye imbere cyane anashimira Imana kuba yarasanze umuziki wa Gospel nawo warateye imbere mu buryo bushimishije. kanda hano wumve indirimbo nshya yashize hanze

Ku bijyanye n'indirimbo ye nshya yise “Nturugereranywa”, yasabye abazayumva bose gushinga imizi muri Yesu kuko urukundo yabakunze rutagereranywa. Muri iyi ndirimbo, Jacques yumvikana aririmba ko urukundo rw'Umwami Yesu Kristo rutagereranywa. Jacques asaba amajwi yose gutuza kugira ngo aririmbe urukundo rwa Yesu wamukunze atari uko yakoze ibikorwa ahubwo akamukunda kubw'ubuntu.

Src Inyarwanda

Last modified on Friday, 12 January 2018 13:54

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28