Apotre Serukiza Sosthene Yamuritse Igitabo cye cya 4 hatangwa Inama nyinshi ku Miryango - Amafoto

Written by  Jan 15, 2018

Kuri iki cyumweru taliki ya 14 mutarama 2017 nibwo Apotre Serukiza Sosthene yamuritse Igitabo cye cya 4 yise ngo inkingi 14zikomeza urugo rw’abashakanye muri Makuza Plaza mu mujyi wa Kigali maze hatangwa ubutumwa bukomeye ku miryango ndetse banasengera ingo.

Apotre Sosthene ubwo yasobanuraga byinshi kuri iki gitabo akaba yatangiye asoma ijambo ryo muri bibiliya itangiriro 2:21 aho yasobanuye ko Urugo rwiza ari edeni ya 2 aho yagize ati : “ Edeni yambere yasenyutse igihe yanzoka yashukaga Eva.

Yakomeje atanga inama ku bashakanye aho yatangaje ko intambara yamagambo iturutse hanze y’urugo ntacyo yatwara abashakanye ndetse anabagira inama ko bakwiye gutinya intambara iturutse indani mu rugo(hagati yabo bombi Umugabo n’umugore, Ati “iyo umugabo n’umugore bahemukiranye ntibigarukira aho gusa ahubwo baba bahemukiye Leta, imiryango yabo, itorero …....”

Habaye Umwanya uhagije wo Gusengera Imiryango yitabiriye uyu muhango ndetse n'imiryango yose yo mu Rwanda.

Igitabo cyamuritswe cyitwa Inkingi 14 zikomeza urugo rw'abashakanye.

Habaye Umwanya wo Kubaza Ibibazo bitandukanye byugarije Imiryango.

Abashakanye bitabiriye uyu muhango basabye ko ubutumwa bumviye aha bwazagezwa n'ahandi kubatabasha kugura iki gitabo, maze Apotre Sosthene abasubizako azabirebaho uburyo iki gitabo cyagezwa kure ndetse kigashirwa no muzindi ndimi zitari ikinyarwanda.

Amafoto: Byishimo Espoir / Agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28