Kimwe mu byatunguye abantu ni ukuvanga imbyino za Kinyarwanda n’ingoma z’Abarundi muri UDW

Written by  Jan 31, 2018

Abantu batunguwe bikomeye mu gitaramo cyahuje ababyinyi batandukanye bibumbiye muri UDW (United Dance Worshipers) mu mpera z’icyumweru gishize n’ubwo bahuzaga imbyino za Kinyarwanda ndetse n’ingoma z’abarundi.

Ni igikorwa cyabere kuri Petit Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali aho ababyinyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakoze Festival ku munsi wo kucyumweru taliki ya 28 mutarama 2018 aho bahuje imbyino zitandukanye bakaramya Imana.

Muri iki gitaramo habonetsemo umusore wakiriye agakiza ndetse n’abandi benshi bafashwa n’imbyino zitandukanye dore ko abenshi bitabiriye iki gikorwa ari urubyiruko.

Ubwo babyinaga imbyino z’umuco gakondo wa Kinyarwanda bakoze ibitamenyerewe ubwo babihuzaga n’ingoma z’abarundi byatunguye abitabiriye iki gikorwa ndetse biranabashimisha cyane.

Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28