Kavutse Olivier n’umugore we Amanda Fung bari mumunezero ukomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo

Written by  Feb 08, 2018

Kavutse Olivier n'umufasha we Amanda Fung baririmba mu itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyna aya Rock, bamaze kwibaruka imfura yabo y'umuhungu. Iyi mfura yabo yavutse tariki 6 Gashyantare 2018.

Kavutse Olivier ni umuyobozi w'itsinda Beauty For Ashes aririmbanamo n'umugore we Amanda, rikaba ryaramamaye mu ndirimbo; Siripurize, Turashima, Yesu ni sawa n'izindi. Tariki 9 Nyakanga 2016 ni bwo yambikanye impeta n'umukunzi we Amanda bari bamaze imyaka itanu bakundana, basezeranira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu. 

 

Kavutse Olivier hamwe n'imfura ye y'umuhungu

Amakuru yo kwibaruka kwa Amanda&Kavutse, yemejwe na Kavutse Olivier watangarije inshuti ze zimukurikira kuri Instagram ko we n'umufasha we bibarutse imfura yabo tariki 6 Gashyantare 2018 ahagana isaa tatu z'ijoro zirengaho iminota 55, akaba ari umwana w'umuhungu bahise bita Jireh Reign Shi-Rong Kavutse. Imfura ya Kavutse na Amanda yavukiye muri Canada avuka apima ibiro 2.9 Kg (weighing 6.7 lbs), akaba areshya na 51 cm.

Kavutse Olivier yashimiye abantu bose babasengeye anabasaba gukomeza kubasengera kugira ngo uyu mwana wabo akomeze gukura neza. Yagize ati: "Nshuti zacu namwe muryango wacu, twishimiye cyane kubamenyesha ko twibarutse Reign Shi-Rong Kavutse, umwana mwiza cyane w'umuhungu, umukozi w'Imana isumba byose. Yavutse tariki 6 Gashyantare 2018,...turashimira buri wese wadusengeye,..."

Amanda Fung akikiye imfura ye y'umuhungu yibarutse hamwe na Kavutse Olivier.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28