Gushaka Uwiteka N'ubwami Bwe "Pastor Viva"

Written by  May 12, 2017

Iyi niyo ntambwe turaganiraho,Uyumunsi Nka kimwe mu bidufasha kuba inkoramutima y'Imana,intego nyamukuru yazanye Kristo,ni ukumenyekanisha no gutangiza ubwami bw'Imana butanyeganyezwa.Heb12:28.

Niyo mpamvu mu nyigisho ze atavugaga idini,ahubwo yahoraga yigisha iby'ubwami, ni nacyo yatangiriyeho yigisha: Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati"Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi." Mat4:17.Ntawaba mu bwami atazi ibibugize ngo abe akibwubashye,cg ngo amenye uburenganzira bumugenera niyo mpamvu Yesu yahoraga avuga ku kwihana,imbabazi,urukundo nizindi ndangagaciro nkizi ziranga ubwami bw'Imana Muri ubu bwami duhindurirwa amazina ninshingano,kuko muribwo twita abatambyi,n'abami (akaduhindura ABAMI N'ABATAMBYI b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen)

Ibyah1:6 Kumenya ibi no kubigenderamo niko gukizwa by'ukuri, kuko bitugarurira UBUTWARE Imana yaturemanye twari twarambuwe n'ingaruka z'ibyaha Nta Mwami utagira ibyo,atwara niyo mpamvu byose yaremye biri munsi y'ubutware bwacu( ibirenge) igihe Yesu ari muri twe Heb2:8
Turi n'Abatambyi,kuko duhora dushyikiriza Uwiteka amashimwe,amaturo,1/10..... Bivuye mu bwami yatugabiye Iyo utarasobanukirwa ibi, uhora wita ibyo ugezeho ibyawe,ukirengagizako uri umwami ariko Yesu akaba Umwami w'Abami iyo wabisobanukiwe gutanga,kubiba ntibikugora ahubwo ubikorana umunezero Umunsi mwiza kubamaze gusobanukirwa ko ari Abami n'abatambyi

Pastor Viva

Last modified on Tuesday, 16 May 2017 00:46
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31