Yesu Kristo Umukiza wacu

Written by  May 08, 2017

Nk’uko umucakara yagurwaga amafaranga agakurwa mu bucakara, ni ko Yesu yishyuye igiciro kinini, atanga ubuzima bwe kugirango ducungurwe.

Gucungurwa ntikwagarukiye ku kubabarirwa ibyaha gusa ahubwo mu gucungura Yesu yanadusubije mu Mugambi w’Imana wahozeho mbere yuko icyaha kiza mu isi. Umugambi w’Imana mbere na mbere yari uko umuntu uba utegeka ibiri mu isi byose; ntabe mu bubata ahubwo abe utegeka !

Imana irema Adamu ntiyarafite gahunda yo kuzajya akomeza kurema buri muntu ahubwo yashyize muri we imbuto kugirango abashe kororoka hatabaye kongera kurema ukundi. Akoze icyaha rero, ingaruka ntiyagarukiye kuri we gusa ahubwo yageze no ku mbuto yari muri we. Niyo mpamvu tutari abanyabyaha kuko twakoze icyaha ahubwo turi abanyabyaha kuko twavukiye mu cyaha kuko twavukiye kuri Adamu wa mbere wakoze icyaha.

Adamu wa kabiri ari we Yesu yabayeho nkatwe ariko ntiyakora icyaha. Kuko twavutse bwa mbere tuvukira muri kamere y’icyaha bidusaba kuvuka ubwa kabiri kugirango tuvukane akamero ka Kristo. Twaba twaravutse ubwa mbere gusa, twaba twaranavutse ubwa kabiri, uvuka wese aba ari uruhinja afite ubushobozi bwo gukura. Uko tugaburira ubuzima bwacu bigaragazwa n’imbuto twera !

Yesu Umucunguzi wacu iyo adusanze ntaturebera mu kahise kacu, ntaturebera mu byaha twakoze n’ibikomere twagize n’uko byaduhinduye ahubwo atureba mu Mugambi w’Imana wa mbere (Original). Niyo mpamvu aho Bibiliya idaha izina umugore wavaga amaraso imyaka cumi n’ibiri igashira Yesu we amwita MUKOBWA WANJYE. Aho Gideyoni yibonaga nk’usuzuguritse, Imana yo yamwise
UMUNYAMBARAGA UGIRA UBUTWARI. Aho umugaragu w’umutambyi mukuru yabonye icyo yaharaniraga byose bibaye impfabusa kuko Petero yaramaze kumuca ugutwi, Yesu amusubiza ugutwi, ARAMUKIZA. (Mwibuke ko uwo mugaragu yitozaga kuva avuka kuzaba umutambyi mukuru kandi nta mutambyi wemererwaga kuba we afite inenge ku mubiri).

NTA KINTU NA KIMWE Yesu atabasha gucungura cyangwa gusubiza uko byahoze mu Mugambi w’Imana. Imana iratwohereje natwe; ntitwohereje kuba abacunguzi ahubwo itwohereje kutarebera abantu mu byaha byabo no mu kahise kabo, amakosa n’intege nke ahubwo kubarebera mu Ishusho no mu Mugambi Imana yabaremeyemo ikirema, mu bushobozi (potentiel) no muri ejo hazaza (destinée).

#Ibyanditswe: Abefeso 1:7, 1 Abakorinto 6:20; 1 Abakorinto 7:23; Abagalatiya 3; Ibyahishuwe 5:9-10; Itangiriro 1:26

Pastor Jean Luc NKUSI

Last modified on Tuesday, 16 May 2017 00:44
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31