Menya Impamvu ari ingenzi kurya Avoca mu buzima bwawe

Written by  Jan 24, 2015

Avoka n’imwe mu mbuto zigira umumaro mu buzima bw’abantu cyane aha tugiye kureba imwe mu mimaro ikomeye ifite mu buzima.Avoka  yifitemo amavuta menshi, ikaba ifasha abana gukura neza, kandi ikongerera imbaraga abantu bakunda gukora Sport.

Ubwoko bw’amavuta aba muri avoka ntabwo buhumanya umubiri ahubwo butuma umutima ukora neza n’amaraso agatembera neza mu mubiri kuko avoka igabanya ibyo bita “mauvais cholesterol”.Muri Avocat habamo intungamubiri za Magnesium , Potassium , Phosphore,  Fer , zinc n’izindi ntungamubiri zifite akamaro kanini.Avoka kandi yifitemo za vitamine zo mu bwoko bwa Anti-oxydant zituma umuntu adasaza vuba , harimo nka Vitamine C, Vitamine E, na Vitamine B.

Uretse kuba avoka ifite izi vitamine, inafite indi mimaro myinshi:

1.Ishobora kurinda umuntu indwara ya Kanseri ya Prostate
2.Ishobora kurinda umuntu indwara ya Kanseri yo mu kanwa
3.Irinda ko umuntu arwara cKnaseri yo mu mabere
4.Irinda indwara z’amaso zo mu busaza
5.Avoka igabanya cholesterol mu maraso
6.Avoka irinda umuntu kurwara indwara z’umutima
7.Irinda ko umuntu agira za accidents vasculaire cerebraux
8.Indyo irimo avoka ituma izindi ntungamubiri zo muri ibyo biryo zinjira mu mubiri ku buryo bworoshye
9.Avoka irinda umuntu gusaza vuba
10.Avoka irinda umuntu kurwaragurika

Last modified on Monday, 15 May 2017 19:30
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31