Ni iki gitera indwara y’umunaniro ukabije?

Written by  Jan 24, 2015

Impamvu nyamukuru itera guhora unaniwe cyane, nubwo itazwi neza. Gusa abahanga bemeza ko yaba iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa virusi ndetse no kubura intungamubiri z’ingenzi, cg se ibindi bibazo mu rwungano rw’ubwirinzi n’imisemburo idakora neza.

Ibimenyetso ibiranga indwara y’umunaniro ukabije ni: Kumva urushye n’umunaniro umaze igihe kirenga amezi 6, biherekejwe n’ibindi bibazo nko kuribwa imikaya, kudasinzira neza n’ibindi.Kutibuka neza ibintu biheruka kuba, kutita ku bintu no kutabasha kwita ku kintu na kimwe.

Kumva nta ntege no guhorana imbaraga nke mu mubiri Guteragura cyane k’umutima

Guhorana ibibazo mu muhogo; nko kumva hokera, cg se habyimbye

Uburibwe mu nteranyirizo (nko mu mavi, inkokora cg se ku ntoki), burangwa no gutukura cg se kubyimbirwa.

Kuribwa umutwe bigenda bihindagurika, rimwe ukumva byoroshye ubundi bikomeye

Kumva imbaraga zishize, nyuma yo gukora akantu koroheje cg se imyitozo ngorora mubiri

Kuzungera

Uko indwara y’umunaniro ukabije isuzumwa

Iyi ndwara nta buryo bwihariye igira isuzumwamo. Muganga yifashisha ibimenyetso n’ibiranga iyi ndwara, bikamufasha kuba yakuvura mu buryo bunoze.Indwara y'umunaniro ukabije irangwa no guhora wumva unaniwe, kabone nubwo waba waruhutse, biherekejwe no kuribwa umutwe

Mu gihe uhorana ibibazo byo kumva urushye cyane, kandi uribwa umutwe, ni ngombwa kugana ivuriro ugasuzumwa indwara y’umunaniro ukabije

Uko ivurwa
Kugeza ubu nta muti wihariye w’umunaniro ukabije ubaho. Uburyo ivurwa, bagendera mu kurwanya ibimenyetso iyi ndwara iba yagaragaje.Imiti ikoreshwa harimo ifasha mu kurwanya ibibazo byo gusinzira nabi n’ibindi bibazo by’imitekerereze izwi nka antidepressants.

Rimwe na rimwe antibiyotike nazo zirakoreshwa, mu kurwanya infections zishobora guturuka ku bwirinzi bw’umubiri buba bwahungabanyijwe.Akenshi, mu kuyivura, utangirira ku gipimo kiri hasi cy’umuti ukagenda wongerwa bitewe n’uko ikibazo kimeze.

Ibyagufasha kwirinda indwara y’umunaniro ukabije

Kurya indyo yuzuye kandi iteguye neza

Gukora imyitozo ngorora mubiri, ariko ijyanye n’ubushobozi bwawe

Kuryama neza, ugasinzira amasaha ahagije

Kwirinda stress ukoresheje ibigufasha kuruhuka byose nka meditation na yoga.

Hari ubundi buvuzi bwifashishwa nka Ayurveda kimwe na acupuncture.

Ushobora no kwitabaza abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe, bakaba bagufasha kurwanya iyi ndwara bakoresheje ubundi buryo butandukanye.

Akenshi ubu buryo kimwe no kwivuza neza, bishobora kugufasha gukira indwara y’umunaniro ukabije.

SRC: Umutihealth

Last modified on Monday, 15 May 2017 18:45
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31