Pastor Gaby na Claire bagiye gufatanya na Aime Uwimana ndetse na Rene Patrick kuri iki cyumweru

Written by  May 13, 2017

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 kuri New Life Bible church Kicukiro hazabera igitaramo 'ChristoCentric worship' cyateguwe na Pastor Gaby na mushiki we Claire.

Ni igitaramo bazahuriramo na Aime Uwimana na Rene Patrick."ChristoCentric worship" ni ibihe ngarukamwaka bihuza abantu benshi batandukanye baje kuramya, bikayoborwa na Pastor Gaby Ngamije ari nawe Imana yahaye umutwaro wo gutangira uyu murimo mu Rwanda, ndetse bakaba bafite icyizere ko bizagenda byaguka uko ibihe bigenda biha ibindi.

"ChristoCentric worship" ni ijambo risobanura kuramya gushingiye kuri Yesu Kristu, ni igikorwa kiba buri mwaka, ariko na none imirimo itandukanye ikaba ikorwa mu bihe bitandukanye harimo Gusenga, Ivugabutumwa, Gusura abarwayi, Ibigo by’amashuri n’ibindi byinshi hagamijwe kubwira abantu ibya Yesu Kristu.
Nkuko twabitangarijwe  na Gabriel Semugeshi uzwi nka Pastor Gaby, yavuze ko uyu mugoroba wo kuramya Imana 'Christo Centric worship 2017' uzaba kuri iki Cyumweru kuhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza Saa tatu z’ijoro, kwinjira akaba ari ubuntu kuri buri muntu wese. Mbere yuko bakora iki gitaramo, Pastor Gaby na Claire, bashyize hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo baririmbye mu gitaramo bakoze muri 2016.

Pst Gaby & Claire's Christocentric Video
Last modified on Saturday, 13 May 2017 16:12
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31