Isoko ry'Ubuzima - Dr Bishop Masengo

Written by  May 13, 2017

Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.YESAYA 55:10-11

Ibi bintu bitatu biranyubatse muri iki gitondo:
1. Imana yageneye ubutaka imvura na shelegi. Nibyo bibuha ubuzima, nibyo bitunga ibinyabuzima byose bishamikiye ku butaka. Bitabayeho ubutaka n'ibibushamikiyeho byose biruma bigapfa.
Niko n'umutima w'umuntu umeze: Imana yawugeneye Ijambo. Niryo riwutunga. Aho ritari nta buzima buhari. Umutima rigezemo wose urahembuka.
2. Ibyo Imana ishaka byose bisohozwa n'Ijambo ryayo. Ibikomeye n'ibyoroheje biriho ku bw'ljambo.
3. Imigambi y'Imana ihetswe n'Ijambo ry'Imana. Ushaka kuyimenya asesengura Ijambo. Ushaka kuyigeraho, niryo mababa yihuse kandi yizewe agenderamo.
Muri iki gitondo ndakwifuriza gusubira mu Ijambo.Ugire umunsi mwiza.

Dr. Fidele Masengo,
Umushumba Foursquare

Last modified on Saturday, 13 May 2017 13:15
Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31