Healing Worship Team Bagize icyo batangaza nyuma y’igitaramo baherutse gukora kitanyuze benshi.

Written by  May 13, 2017

Nyuma y’igitaramo bakoreye kuri Restoration Church kuwa 7/05/2017 Umwe mu bayobozi ba Healing worship Team yagize icyo atangaza.Mukiganiro twagiranye na Kibonke akaba yadutangarije icyo igitaramo baherutse gukora cyari kigamije ndetse yisegura no kubataranyujwe muri iki gitaramo.
Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bitabiriye iki gitaramo bagaragaza ko batanyuzwe n’imiririmbire ya Healing umwe mu bayobozi yagize icyo abivugaho.Kibonke akaba yatangiye adusobanurira impamvu nyamukuru ya Concert bakoze aho yagize ati : “ twe navuga ko igitaramo cyacu impamvu nyamukuru yari ukumurika Album yacu tukayishira kumugaragaro ndetse tukayiha abantu .”

Kibonke akaba yakomoje kukijyanye n’indirimbo baririmbye ndetse n’imiririmbire aho yagize ati : “ kuritwe nka Healing twari twateguye indirimbo 8 zo kuririmba ndetse n’umwanya wo kuza guha abitabiriye igitaramo kudusaba izo bashaka ariko umwanya ntiwaboneka nkuko twabyifuzaga niyo mpamvu byageze kuriya.”

Kibonke wanakomeje kucyari cyagarutsweho cyane kuba umwanya munini barawugize uwo kugirisha amaDVD ndetse bikaba byaratumye amantu benshi bava muri sale aho igitaramo cyaberaga bakajya hanze yagize ati ; “ Mubyukuri umwanya wo kugurisha DVD wari uteganyijwe gusa nuko habuze umwanya wo kuririmba indirimbo zose twari twabateguriye ariko turateganya  kubakorera Concert itari iyo kugurisha.”

Healing Worship Team ikaba muri iki gitaramo iherutse gukora cyaritabiriwe kuburyo abantu babuze imyanya yo kwicaramo muri Restoration Church Kimisagara.

Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31