Beauty for Ashes igiye kumurika Album ya 4 mu gitaramo gitegejwe na benshi

Written by  May 22, 2017

Igitaramo cya Beauty for ashes gitegerejwe n’abatari bake cyo kumurika album yabo ya 4 bise ngo “Renaissance” kizaba kuwa 9 Nyakanga 2017 muri Kigali Serena Hotel.

Nk’uko Agakiza.com yabitangarijwe na Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty For Ashes, kugeza ubu imyiteguro igeze kure. Kavutse yadutangarije ko iki gitaramo cyabo kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017, kwinjira akaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes igiye kumurikwa iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi. Iyi album igizwe n’indirimbo 12 hakiyongeraho n’izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Muri izo ndirimbo 12 zigize iyi album igiye kumurikwa harimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi.

Beauty for Ashes igizwe n’abantu 6 aribo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyaremye Olivier na Desire Ukwiye na Amanda Fung. Ni itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock,bakaba bakunzwe mu ndirimbo ‘Ni Uwa Mbere’, ‘Siriprize’, Ushyizwe Hejuru’ 'Turashima' , ‘Yesu ni sawa’ n’izindi.

Last modified on Monday, 22 May 2017 08:46

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31