Sweden: Nyuma y'igihe atagaragara mu muziki Patrick Nkundabose Yatangaje ibyo ahugiyemo

Written by  May 23, 2017

Patrick Nkundabose umwe mu baririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries ubu ubarizwa mu gihugu cya Sweden yatangaje ibyo ahugiyemo ndetse nabimwe mu bikorwa ateganya gukora.

Patrick Nkundabose kuri ubu umaze amezi ane kumugabane w'iburayi aho ari mu gihugu cya Sweden mu majyaruguru kuva mu kwezi kwa 1 kw' uyu mwaka wa 2017 yaganiriye na Agakiza.com adutangariza ibyo ahugiyemo.
Nkuko yabitangarije Agakiza.com Patrick Nkundabose akaba yaratangiye avuga kuri bimwe mubyo yari ahugiyemo aho yagize ati : "Ubu ndikuririmba murusengero rwa pantecoste yaha muri Sweden, dufite groupe yabantu bava muri africa dusengana, Ikindi nuko maze kubona connection zabantu babahono babanyarwanda nabandi bantumira kuririmba."

Patrick Nkundabose ubu arabarizwa muri Sweden

Hari bimwe mu bitaramo agiye kugaragaramo aririma muri ibi bihugu by'iburayi aho muri uku kwezi kwa 5 azajya mu gihugu cya Holland Amsterdam ku itariki ya 26/05/2017 mugihe nyuma yaho azaba ari muri Stockholm 29/05/2017 mu itorero rya Pastor Yvan (Oche) dore ko uyu mupasiteri nawe yigeze kuririmba muri Alarm Ministries.

Dore kimwe mu bitaramo Patrick agiye kwitabira cyavuba.

Uretse kuba azaririmba muri izi nsengero Patrick Nkundabose hari byinshi ari gutegurira abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana aho yagize ati : "Hari indirimbo ziri muri studio ndigutegura uburyoki zarangira , nkazi korera amashusho(Video)."
twifuje kumenya nimba hari ibitaramo ateganya gukora maze asubiza agira ati : "Kubu fatanye niryo torero nakubwiye haruguru rya past Yvan bakunze kwita Oche turi gutegura concert mukwa 06. Nza bibamenyesha neza byarangije gutegurwa."  

Patrick yageneye ubutumwa abakunda ubutumwa atanga ndetse n'umurimo akora wo guhimbaza Imana aho yagize ati : "Nabwira abakunzi banjye ko mbakumbuye cyane kandi ndacabagira kumutima, Bakomeze banshigikire bansengera doreko umurimo w'Imana utoroshe tubishobozwa na Kristo uduha imbaraga."

Patrick na Madam we bari mu gihugu cya Sweden aho bari gukorera umurimo

Patrick akaba yasoje ikuganiro twagiranye adutangariza uburyo abona umuziki wo muri Sweden aho yagize ati : "Gukora umuziki muri ikigihugu ntibyoroshe kubera integration mumuziki irakomeye gusa hari opportunities nyinshi kuruta aho ushobora kubona aho wigira ibintu byinshi byagufasha mumiziki."

Kanda hano wumve indirimbo Patrick aherutse gushira hanze

Last modified on Tuesday, 23 May 2017 19:31

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31