Bosco Nshuti yakoze igitaramo cy’Amateka abantu Babura aho bicara - AMAFOTO

Written by  May 29, 2017

Kuri iki cyumweru kuwa 28.05.2017 kuri ADEPR Kuwumukenke nibwo Bosco Nshuti yakoze igitaramo yari yise ibyo ntunze live concert gikomeye cyitabiriwe n’abatari bake bafatanya guhimbaza Imana .

Bosco Nshuti yaririmbye zimwe mundirimbo zikunzwe nabenshi.

Kubera ubwinshi bamwe barebeye mu madirisha no mu miryango iki gitaramo cya Bosco

Iki nicyo gitaramo cyambere Bosco Nshuti akoze ariko cyitabiriwe kuburyo kubona umwanya wo kwicaramo byari bigoye kubera ubwinshi bwacyitabiriye.

Bosco Nshuti n’umuririmbyi wa korari Siloam ndetse akaba yafatanyije nayo muri zimwe mu ndirimbo yaririmbye.

Bosco yafatanyije na Korari Siloam aririmbamo. 

Umwe mu baririmbyi bafashije Bosco kumajwi.

Bosco n’umwe mubaririmbyi bakunzwe kandi bataramara igihe bakora umuziki uhimbaza Imana kugiti cyabo , gusa yagiye amenyekana mu ndirimbo nyinshi za korari Siloam aririmbamo.

Alexis Dusabe yari muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abaririmbyi batandukanye harimo nka Alexis Dusabe , Dominic Nick, Albert Niyonsaba ndetse n’abandi benshi.

Dominic Nick umwe mu baririmbyi baririmbye muri iki gitaramo yanyuzwe n'ibyo yahaboneye.

Neema Marie Jean niwe wayoboye iki gitaramo.

Iki gitaramo cyayobowe na Neema Marie Jeanne umwe mubaririmbyi ba New Melodie Choir dore ko bafatanyije na Bosco kumajwi ndetse no gucuranga.

Amafoto: Byishimo Espoir

Last modified on Monday, 29 May 2017 09:47

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31