Hamaze gutorwa Abayobozi bashya ba ADEPR

Written by  May 30, 2017

Inteko rusange ya ADEPR kuri uyu wa kabiri taliki ya 30.05.2017 nibwo yateranye muri Dove Hotel yamaze gushiraho ubuyobozi bushya nyuma y’ifungwa ry’aabayobozi bayo .

Amakuru agera kuri Agakiza.com nuko inteko rusange ya ADEPR yateranye kuri uyu wa kabiri kuwa 30.05.2017 muri dove hotel aho iri gutora abayozi bashya ndetse hakaba hari imyanya bamaze gutora.

Ibi byose bibaye mugihe hashize iminsi mike abayobozi bakuru ba ADEPR bagera kuri 7 bafunzwe.

Dore imwe mu myanya bamaze gutora harimo

Umuvugizi mukuru yagizwe Euphrem Karuranga wari yungirije mu Rurembo rw’amajyaruguru.

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero yabaye Pasiteri Karangwa John wayoboraga muri Uganda.

umunyamabanga mukuru yagizwe Pasiteri Ruzibiza Viateur wari ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR.

Umucungamutungo yabaye Umuhoza Eulerie, Umukristu w’i Remera wakoraga muri RSSB.

Umujyanama yabaye Pst NSENGIYUMVA Patrick (yari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu).

Aya matora yabereye muri Hotel ya ADEPR, Dove Hotel yabereye mu muhezo ku buryo itangazamakuru ryabujijwe kwinjira ngo rikurikirane igikorwa cy’amatora, abari kubikurikirana bakaba babwiye itangazamakuru ko riza kumenyeshwa ibyavuyemo nyuma.

 

Last modified on Tuesday, 30 May 2017 12:35

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31