America: Bienvenu Kayira yibukije abantu urukundo rw’Imana abinyujije mu mashusho - Reba Video

Written by  May 30, 2017

Bienvenu Kayira n’umusore uri kumugabane wa America uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba yibukije abantu urukundo rw’Imana ndetse n’imbabazi zayo abinyujije muri Video.

Bienvenu akaba aherutse gushira hanze amashusho y’indirimbo “Niwe Umara Irungu” aho yaririmbye Ineza yImana ndetse n’urukundo rwayo .

Nkuko yabitangarije Agakiza.com Bienvenu mu magambo ye yagize ati : “Wese waba ariko anyura Mubihe bikomeye,hamwe abonako birangiye,aho ataka ntabone umutabara,hamwe yumva ko birangiye,akomere hari icizere mugihe umubabaro nagahinda bibaye byinshi yisunge yesu ntaco azaba amufite mu mvura nyinshi ariyo ibibazo muyandi magambo yesu azamubera ubwugamo,azamumara agahinda maze yongere aseke, Nashaka kubibutsa ko urukundo rwe ruduhagije, Kubwubuntu nimbabazi zayo, Bituma tudashiraho.”

Akaba yarakomoje no kubijyanye n’itunganywa ry’amashusho y’iyi ndirimbo aho yagize ati : “Iyi video nayikoze mugihe  kitari kire kire cyane ariko kandi kitari gito,byasabaga ubushobozi nabwo twarabushatse Imana ibidufashamo biratungana, uretse aya mashusho kandi Turateganya gukora izindi nyinshi nazo zizabageraho.”

Bienvenu yasoje ikiganiro twagiranye aha ubutumwa abakunda indirimbo zihimbaza Imana aho yagize ati : “Ijoro niyo ryakubanye rirerire cane, ntakabuza umuseke uzatambika. Iyomvura igize igihe ikunyagira, ntizabuza izuba guseruka. mw'ijuru har'Imana itegeka ibihe. Humura isaha yawe nigera izagutabara.”

Kanda hano urebe Video ya Bienvenu

Last modified on Tuesday, 30 May 2017 15:01

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28