Abahanzi ba Gospel na Reagan bashyize hamwe basohora indirimbo bise " INGABIRE"

Written by  Jun 12, 2017

Bamwe mu bahanzi ba Gospel batandukanye biganjemo abo mu matsinda atandukanye bagaragaye mu ndirimbo yitwa ''Ingabire'' yaturutse ku gitekerezo cy'umunyamakuru Reagan da Promota uba muri Leta zunze ubumwe z'amerika.

Reagan da Promota

Reagan da Promota akimara kugera muri Leta zunze ubumwe z'amerika aturutse mu gihugu cya Kenya aho nubundi yafashaga abahanzi mukumenyekanisha ibihangano byabo yaje guhamagara umwanditsi w'indirimbo Issa Noel Kalinijabo umaze kumenyekana muri Gospel kubera kwandikira indirimbo abahanzi batandukanye maze amusaba ko yashaka insanganyamatsiko yandikaho (Sujet) maze nyuma y'amezi abiri uwo mwanditsi aza kubona indirimbo yise '' Ingabire'' arinayo Reagan yaje guhurizamo abahanzi, ibi ngo biri mu bituma abahanzi barushaho kwiyumvanamo nk'abakozi b'Imana.

Iyi ndirimbo yaririmbwemo n'abahanzi bakurikira ; Aline Gahongayire, Babou, Olivier Roy, Babou, Rachel (uririmba muri Tehillah), Lydia (uririmba muri True Promises no muri POwer of the Cross) ndetse na Peniel Producer wayikoze.
Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri studio ya Hear Recordz mu gihe kingana n'amezi atatu kuko umushinga wo kuyikora watangiye mu kwa gatatu urangira mu kwezi kwa gatandatu.

Kanda hano wumve indirimbo Ingabire

Last modified on Monday, 12 June 2017 15:18

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31