Monique Tambo umugore wa Eric umuyobozi wa Moriah Entertainment yashyinguwe - AMAFOTO

Written by  Jun 17, 2017

kuri uyu wagatandatu taliki ya 17 kamena 2017 nibwo umuhango wo gushyingura Tambo Monique umugore wa Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah Entertainment wabaye, ashingurwa i Rusororo

Umuhango wo guherekeza Tambo Monique wabereye kuri Zion Temple aho abaje guherekeza uyu nyakwigendera bigishijwe ijambo ry'Imana.

Iyi niyo modoka yatwaye umurambo wa Monique.

Abaririmbyi batandukanye ba Gospel baririmbye muri uyu muhango wa Monique

Eric Mashukano akaba afasha abaririmbyi b'indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ku buryo bukomeye cyane.

Maya na Gaby 

Eric Mashukano umugabo wa Nyakwigendera Monique

Muri uyu muhango Eric Mashukano umugabo wa Nyakwigendera Tambo Monique akaba yafashe umwanya akomeza abaje kwifatanya nawe maze ababwira ko kuba umukristu ari ikintu gikomeye kandi ko ubu akomeye ndetse Imana yamukomeje mubihe nkibi bigoye.

Dore bimwe mubyo Eric Mashukano yatangaje mu muhango wo guherekeza Monique Tambo aho yagize ati “Negereye Imana, njya mu masengesho y'Iminsi 3, ntegereza Monique inshuro eshatu ntiyagaruka. Navuye mu rugo njya gushaka Imana, biragoye mu bihe nk’ibi ko wavuga ko wajya gushaka Imana, nari njyanye ibibazo bitatu nagombaga kuyibaza: 1. Yagombaga kumbwira impamvu yamumpaye ikanaduhana amasezerano ikaba imutwaye kandi itarayasohoza. 2. Nagombaga gusaba imbaraga kuko ntazo nari mfite nabwiraga Imana nti ‘iki gikombe ko gisharira kuki ukimpaye’. 3. Nayisabaga kumfasha kugira ngo mpagarare hano nkomeye; Imana yansubije ibyo nayisabaga byose”

Eric Mashukano yakomeje abaje kwifatanya nawe mu muhango wo gusezera Monique

Nyakwigendera Monique Tambo yasezerewe muri Zion Temple Gatenga

Monique Tambo akaba yaritabye Imana ku wa 12 Kamena 2017 , Eric Mashukano na Monique tambo bafitanye abana 2 ba abahungu.

amarira yari benshi muri uyu muhango wo gusezera Monique

aho umuhango wabereye wo gusezera Monique

Abavandimwe ba Monique bari muri uyu muhango wo kumusezeraho

Abantu bari benshi baje guherekeza Monique

Pastor P numwe mu bacuranze muri uyu muhango wo gusezera Monique

Pasiteri wo muri Zion Temple yigishije Ijambo ry'Imana ndetse anihanganisha umuryango wa Eric Mashukano

kkkkk

Abaririmbyi bafashe umwanya baramya ndetse banahimbaza Imana.

Monique Tambo yashyinguwe.

Eric Mashukano n'umuvandimwe wa nyakwigendera Monique bashiraho umusaraba.

Abagize umuryango wa Eric ndetse n'uwa Monique bafatanyije n'inshuti basezeye Monique ndetse bashira Indabyo aho yashyinguwe

Monique akaba yashyinguwe i Rusororo

Last modified on Saturday, 17 June 2017 18:40

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28