HAGURUKA URABAGIRANE – Prophet Ruzindana

Written by  Jun 22, 2017

Yesaya yabwiye abisiraheli ngo bahaguruke kuko bari bamaze igihe bafite ibyo bahugiyemo, igihe yababwiye ko atari ukuboko kw'Imana kwaheze ngo kunanirwe gukora, abisiraheli bari bamaze igihe muntambara ariko bari gutsindwa. Yesaya 60:1, Esiteri 5:1, Itangiriro 4:5

Iyo umuntu w'imbere yasinziriye ubwiza bw'Imana burahunga, iyo yasinziriye ntiyumva ijwi ry'Imana, iyo ugiye kubwira umuntu urabanza ukamukangura, iyo umubwiye agisinziriye nibwo kwakundi uvuga ngo uriya muntu ndamubwira ntiyumva.

Eli kuko iyerekwa rye ryari ryarabaye ingume, ntiyigeze amenya ko Samweli ari Imana iri kumuhamagara, akamubwira ati subirayo kuko singuhamagaye uryame. Bigize ubwa gatatu, ajya kwitaba Eli, Eli aba arakangutse aramubwira ati niwongera kumva iryo jwi witabe uti karame Databuja.
UMUNTU UKANGUTSE, UMUNYAMAVUTA ABASHA GUKANGURA UMUNTU USINZIRIYE.

Ushobora gusinzirizwa n'ubukene, kuko nibwo utekereza gusa udatekereza Imana, ntago ari uko ukuboko kw'Imana kwaheze, ahubwo nukora ibyiza mbese ntuzemerwa.

Ese warabagirana hari ibindi bigutwikiriye?
Umuntu usinziriye asubiza ibintu bidahura, bitagenda kumurongo batamubajije.
Adam, Imana yaramubajije ngo urihe nawe ati ni uriya mugore wampaye! Eva nawe bamubajije ngo ni inzoka waremye, atanga impamvu atakagombye gutanga. IGIKOMERE KIRASINZIRIZA.

Pawulo yari aziko afite ishyaka ry'umurimo w'Imana,agenda atsemba abakristo, avuga ngo muvanga gute Yesu n'Imana. Umunsi umwe ari kujya I damasiko kurimbura abaho, Umucyo w'Imana uramutungura arahinduka. Aho umucyo w'Imana wageze abantu barahinduka, abantu barakanguka.

Kuva 3:1
Umunsi umwe Mose yagize ishya rya benewabo yica umunywgiputa wari uri gukubita umuyuda, amutaba mumucanga, hanyuma umuyuda umwe aramubona aza kumubwira ati mbese nanjye urashaka kunyica nkuko wishe wa munyegiputa? Umuntu uzagutanga ni uwo muhorana, mwicarana, musengana.

Mose yarahunze, ari kuragira abona igihuru cyaka Umuriro ariko kidakongoka, atambikishwa no kureba icyo gihuru ahageze Imana iramubwira iti , Mose kwetura imkweto zawe kuko aho ugeze ari ahera, kuko Mose wari uvuye muri Egiputa yariho amaraso, yagombaga kwiyeza mbere yo kujya ahera. Mbese wibikiye iki? Ni umujinya? Ni ubusambanyi? Ni iki wisigarije?

Hamani aravuga ngo arashaka kurimbura abayuda bose, Esiteri abimenye abwira benewabo ngo bafate iminsi itatu y'amasengesho batarya batanwa,  irangiye Esiteri ariruka ajya aho umwami ari batamuhamagaye, kandi cyaraziraga, uwakoraga atyo yaricwaga. Bamwe baravuga ngo ntakabuza yicwe bari mu mwiherero n'umwami. Umwami we arangije amugirira impuhwe amutunga inkoni, umwami ntiyita ku majwi ari ku musebya no kumubwira nabi, abaza Esiteri ati mwamikazi wanjye ngukorere iki? Niyo yaba ari igice kigihigu ndakiguha, (Esiteri yirukanswa n'ishyaka rya benewabo ubwoko bw'Imana,  yiruka asanga umwami,  jya ubanza ukweture inkweto zawe hanyuma wiruke usange Imana izajya igutabara, yarabanje arasenga agira igihe cyo gutindana n'Imana. )

Esiteri abwira umwami ati icyo nshaka ni uko turara munkera uri kumwe na hamani, bageze hagati mu gitaramo umwami aramubaza ati se bimeze bite?  Ati rero mwami wanjye ubundi twabanaga nitwa Esiteri ariko ubundi nitwa Hadasa, ndi umuyudakazi, marume wanjye wawundi uyu mugabo yari agiye kwica niwe wagutabaye cyagihe, bwari bucye Hamani yica abayuda bose.
Ntago umwami yaraziko atunze umuyuda kazi. IBANGA RYAWE RIZWI NAWE N'IMANA.

Hamani atashye ageze imbere y'umugore we aramubaza ati KOMBONA WACOGOREYE IMBERE Y'ABAYUDA byagenze bite?  Umugore ati ubwo wacogoye ubwo barakumanitse ntakabuza. IMANA IJE GUCOGOZA IBYO BYOSE BIGUCA INTEGE, BIGUTERA UBWOBA.

Hagarara ushikamye, Imana izakomeza kuvugana nawe, Esiteri abaza umwami ati uratoranya njyewe cyangwa hamani. IMANA IGIYE GUTORANYA HAGATI YAWE N'UBUKENE ( n'ikibazo cyawe). Byuka urabagirane kuko umucyo wawe wahageze.

IBINTU BITATU BIRANGA UMUNTU USINZIRIYE.

  1. Ibintu byose abigira akamenyero (ibyo Imana ivuze abigira akamenyero akamenyera imvugo y'Imana.
  2. Ntiyumva ijwi ry'Imana
  3. Agira umwuka mwa nyirasafari ( ntanezezwa n'ibyiwabo ahora yagiye, n'iyo ijambo rije arasohoka).

Umunyu usinziriye ahorana amagambo y'urucantege.

IBINTU BITATU BIRANGA UMUNTU UKANGUTSE.

  1. Igihe cyose yumva ijwi ry'Imana.
    2. Agira ukuri ( ukuri kwe kuba ukuri, akanwa ke kabamo ye na oya).
    3. Agira urukundo. (Pawulo yaravuze ngo urukundo rwihanganira byose).

Haguruka urabagirane kuko umucyo wawe ukumurikiye, Amen.

Prophet Prince Ruzindana

Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28