Apostle Gitwaza yahanuriye Africa Ubwo hatangizwa ga igiterane Africa Haguruka 2017 – AMAFOTO

Written by  Jul 03, 2017

Kugicamunsi cyo kuri iki cyumweru italiki ya 2.07.2017 muri Stade ya Iprc Kigali (Eto Kicukiro) nibwo hatangiye  igiterane Africa Haguruka 2017 maze Intumwa Dr Paul Gitwaza ahanurira Africa.

Twabibutsa ko Dr Paul Gitwaza ariwe wagize iyerekwa ry’iki giterane muzamahanga mu mwaka wa 2000 ubu kikaba kimaze imyaka 18 kibera hano mu Rwanda.

 

Ubwo Dr Apostle Gitwaza yatangizaga iki giterane muri uyu mwaka wa 2017 akaba yahanuriye Africa ko igiye kuba ubuhungiro bw’abantu bo mu yindi migabane bazatotezwa kubera kwanga ubutinganyi.

Gitwaza yahanuye kandi ko muri Africa hagiye kuba Bank imwe izaba ikomeye cyane izahuza abanyafurika bose ndetse ko uzayiyobora azaba ari umurokore.

Stade yari yuzuye ubwo hatangiraga Africa Haguruka 2017.

Aba nibo bakiriye Agakiza muri iki giterane cya Africa Haguruka ku munsi wambere.

Asaph Music International yataramiye abaje muri iki giterane ku munsi wambere.

Abana bako batunguye abantu muri iki giterane ubwo baririmbaga.

Twabibutsa ko iki giterane Africa haguruka cyatangiye kuri iki cyumweru 02.07.2017 biteganyijwe ko kizarangira ku italiki ya 09.07.2017 aho iri kubera ni kuri Stade ya Iprc Kigali ahahoze hitwa Eto Kicukiro.

Amafoto / Zion Temple 

Last modified on Monday, 03 July 2017 11:55

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28