Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 2, Itorero Guerison des Ames rimaze mu Rwanda rizifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye

Written by  Jul 07, 2017

Itorero Guerison des Ames riyoborwa na Apotre Serukiza Sosthene ryateguye igiterane kizamara icyumweru aho rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 2 rimaze rikorera mu Rwanda kuva kuwa 09 kugeza 16 Nyakanga 2017 aho ryatumiyemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abaririmbyi batandukanye.

Nkuko twabitangarijwe na Hosea ufite inshingano muri iri torero nuko iki giterane kizamara icyumweru kandi bageze kure imyiteguro dore ko kizitabirwa n’abakozi b’Imana bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye.

Apostle Serukiza Sosthenene niwe muyobozi mukuru muri iri torero 

Iki giterane kizaba gifite intego igira iti : “Byuka Urabagirane Yesaya 60:1-3” kikazitabirwa n’abapasiteri batandukanye nka Apostle Muteti wo muri Kenya, Apostle Peter Gatumbi wo muri Kenya , Pastor Antoine Rutayisire wa hano mu Rwanda, Dr Bishop Masengo wa hano mu Rwanda, Rv Pastor Fidele Muhire wo mu Rwanda, Pastor Ntazinda Maxime wo muri Canada, Rev Pastor Sunzu ndetse n’abandi uretse aba kandi hazaba hari n’abaririmbyi bo mu matsinda atandukanye yahano mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki giterane kizamara icyumweru kizajya kibera aho iri torero rikorera mu nyubako ya COPCOM House mu (Gakiriro) Gakinjiro ka Gisozi bizajya biba kuva isaha ya saah 16h00 buri munsi.

Agakiza

Agakiza.com ni mbuga nkoranabuhanga yigenga ifite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu kuza kwa Yesu Kristo.

Website: www.agakiza.com

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28