Kigali: Damascene, Rene Patrick, Kabaganza na Serge Iyamuremye bagiye guhurira mu giterane gikomeye

Written by  Aug 02, 2017

Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda nka Kanuma Damascene, Rene Patrick, Kabaganza ndetse na Serge bagiye guhurira mu giterane gikomeye cyateguwe ni itorero Blessing Center Church, kizahuza abavugabutumwa bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye.

Ni igiterane cyateguwe n'itorero Blessing Center Church rya Niboye muri Kicukiro, gitegerejwe kuva ku itariki 6 kugeza kuri 13 Kanama 2017. Abateguye iki gikorwa cyahawe intego igira iti "Wahawe umugisha kugira ngo ubere abandi umugisha", bavuze ko nubwo ari ku nshuro ya mbere kizajya kibaho buri mwaka.

Ni igiterane cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye bakomeye mu karere, barimo Bishop Janet wo muri Uganda, Bishop Kasao wo muri Congo Kinshasa, n'abo mu Rwanda ari bo Bishop Samedi, Bishop Janet, Apotre Patrick na Rev Mukiza. Abazitabira bazaririmbirwa n'abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Rene Patrick na Damascene Kanuma.

Umuyobozi w'itorero Blessing Center Church mu Rwanda, Pastor Paul Mucumbitsi yabwiye Agakiza.com ko iki ari igiterane kigamije ububyutse mu bakirisitu no kongera kubibutsa ko ari abanyamugisha ariko bakwiye no kubirenga bakabera abandi umugisha.

 

Yagize ati "Iyo tugiye no mu nsanganyamatsiko z'Igihugu cyacu, abayobozi babishyira imbere. Mu by'ukuri iyo wamenye ko uri umuntu w'akamaro uratekereza ukamenya n'ikintu wakora, ukaba wanihangira umurimo, ejo ugaha abantu akazi, iyo watangiye guha imirimo abandi, uba utangiye kubabera umugisha kandi mu buryo bufatika." Yongeyeho ati "Mu buryo bw'umwuka, iyo wakijijwe warangiza ukajya uvuga ubutumwa undi agakizwa, ayo ni amakamba, ariko hano ku Isi naho ndi umunyamugisha."

Pastor Mucumbitsi yavuze ko bajyaga bategura ibikorwa bihuza amatsinda y'abantu ariko kuri iyi nshuro iki giterane kikazageza ubutumwa ku bantu bazaturuka impande zose mu gihugu kugira ngo bafatanye guhimbaza Imana bishimira uko yahaye abatuye Isi umugisha mu gushimangira kurushaho kuwusakaza.

Itorero rya Blessing Centre Church ryateguye igiterane gifite intego y'ububyutse no kubwiriza ubutumwa busaba abantu kwisobanukirwa ko ari abanyamugisha, ryatangiye ibikorwa mu Ukuboza 2016.​

Last modified on Wednesday, 02 August 2017 20:29

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31