Bwa mbere mu mateka ya Alarm Ministries bagiye gukora amasaha 24 yo kuramya no guhimbaza Imana

Written by  Aug 09, 2017

Kuri uyu wagatanu taliki ya 11.08.2017 nibwo itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries rizatangira igikorwa kizamara amasaha 24 baramya Imana ndetse banahimbaza aho bazaba barikumwe n’abaramyi batandukanye bahano mu Rwanda.

Nkuko amakuru agera kuri Agakiza.com nuko ibi ari kunshuro yambere iri tsinda rigiye kubikora aho bazamara amasaha 24 baririmba gusa badahagaze, nkuko biteganyijwe bazaba bafatanya n’abaririmbyi kugiti cyabo batandukanye harimo nka Aime Uwimana ndetse n’abandi benshi uretse abaririmbyi kugiti cyabo kandi hazaba hari amatsinda atandukanye nka True Promises, Rehoboth Ministries, Gisubizo ndetse nizindi nyinshi. Nkuko twabitangarijwe na David umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries nuko bazatangirira kugihe kuko Saah kumi n’ebyiri za mugitondo kuwagatanu bazaba batangiye kuririmba.

Iki gitaramo kizamara amasaha 24 yose kizabera kuri Foursquare Gospel Church Kimironko ku itariki ya 11.08.2017 kugeza 12.08.2017 kuva isaa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza izindi saa kumi n’ebyiri.( 06h00 Am to 6h00 Am)

Last modified on Wednesday, 09 August 2017 12:19

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28