Petit Stade Amahoro: Destiny Encounter Ministries Igiye gukora igiterane gikomeye yatumiyemo Israel Mboyi

Written by  Oct 08, 2017

Kunshuro ya mbere Destiny Encounter Ministries iyobowe na Pastor Peter Balogun yateguye igiterane gikomeye kizamara iminsi 2 cyatumiwe mo umuririmbyi Israel Mbonyi kuva kuwa 13 kugeza 14 z’ukwezi kwa 10 umwaka wa 2017 kikazabera kuri Petit Stade Amahoro.

Pastor Peter Boalogun wo muri Nigeria niwe uyobora iyi minisiteri akaba azaba ari muri iki giterane dore ko ari nawe uzaba ari umwigisha mukuru.

Destiny Encounter Ministries ikaba ifite icyicaro muri Nigeria dore ko ari minisiteri ikomeye muri icyo gihugu nyuma yigihe gito itangiye gukorera I Kigali mu Rwanda ubu bateguye igiterane gikomeye.

Iki giterane gikomeye bitegayijwe ko hazaza mo itsinda rikomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana rizaba riturutse muri Nigeria ryitwa Destiny Voice rizafatanya ‘umuririmbyi Israel Mbonyi umwe mu baririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe.Iki giterane kizaba kiyobowe na Pastor Peter Balogun biteganyijwe ko kwinjira bizaba ari Ubuntu kuva ku italiki ya 13 na 14/10/2017 I Remera Petit Stade Amahoro, amasaha ya nimugoroba.

Last modified on Sunday, 08 October 2017 23:36

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31