Potters Hand Worship bagiye gushira hanze Album yabo yambere bise "Ishimwe ni iryawe" mu gitaramo gikomeye

Written by  Oct 10, 2017

Potters Hand Worship igiye gushira hanze Album yambere bise "Ishimwe ni iryawe" mu gitaramo gikomeye kizabera kuri New Life Bible Church ku italiki ya 29.10.2017.

Potters Hand Woship ni minisiteri yo kuramya ibarizwa mu itorero rya Potter's Hand. Iyobowe na Emmanuel Rwagasana, akungirizwa na Innocent Asiimwe. Ifite abanyamuryango 40 bari mu byiciro bitandukanye - abato, abakuze, ingaragu n'abashatse.

Igitekerezo cyo gusohora Album yindirimbo 14 cyaje kuberako Potter's Hand Worship idashaka kugundira izi ndirimbo abubwo ishaka kuzisangiza abandi kugirango umwuka wo kuramya ukomeze gusakara mu gihugu cyacu.

 

Biteganyijwe ko abaririmbyi b'indirimbo zihimbaza Imana bazafatanya muri iki gitaramo harimo Serge Iyamuremye, Luc Buntu na 133 Band mugihe Kwinjira bizaba ari Amafaranga 5000 (ugatahana na CD) cyangwa 2000.

 

iki gitaramo kizabera New Life Bible Church ku italiki ya 29.10.2017 naho amasaha yo kwinjira ni ukuva saa kuminimwe z'umugoroba (17hoo Pm).

 

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« October 2017 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
            1
2 3 4 5 6 7 8
9 10 11 12 13 14 15
16 17 18 19 20 21 22
23 24 25 26 27 28 29
30 31