Itsinda rigizwe n'abavandimwe harimo Diane,Tresor n'abandi bagiye gukora igitaramo gikomeye

Written by  Oct 26, 2017

Itsinda rya Zebedayo Family n’itsinda rigizwe n’abavandimwe 6 bamwe muri aba, bakaba bazwi mumatsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda  twavuga nka True Promises ndetse na Healing worshipteam abo ni Tresor Ndayishimiye ndetse na Diane Nyirashimwe .

Zebedayo Family n’itsinda rimaze imyaka itarenze 4 ritangiye gushyira hanze ibihangano,Zebedayo n’izina rya Se ubabyara nawe akaba yarasanzwe afite impano yo kuririmba no guhimba indirimbo,uwo murimo yawukoreye muri Alarm mbere yuko atabaruka.

Ku italiki ya 29.10.2017,guhera i saa cyenda mw’itorero rya Foursquare Kimironko,uyu muryango ugiye kuba umurika album yawo ya 2 izaba iri mumajwi no mumashusho ,iyo Album bise “Igicaniro Cyaka kuramya” ,iyo album ikaba ije ikurikirana niyo babanje bise “Wuzuza amasezerano” bamuritse mu mwaka wa 2014.

Kurino nshuro ir’itsinda rizifatanya na True Promises ndetse na Urugero Music Academy,umuvugabutumwa wo kuri uwo munsi ni Bishop Fidèle Masengo ,murwego rwo gushyigikira uyu muryango wiganjemo impano zitandukanye zo kuririmba no guhimba indirimbo zivuga ubutumwa bwiza,kwinjira bisaba amafaranga 2,000frw , 5,000frw na DVD ndetse ni 10,000frw hamwe na DVD.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28