Ku nshuro ya kabiri Jesus walkers bateguye igitaramo cyo gushima Imana

Written by  Jan 04, 2018

Ku nshuro ya kabiri itsinda Jesus Walkers ry`urubyiruko rw`abakristo ribarizwa mu mashuri makuru ryateguye igitaramo cyo gushima Imana kizitabirwa n`abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Healing Worship Team n`abandi.

Nk`uko bitangazwa na MUHIRE  umuyobozi w`iri tsinda ngo intego yabo ni ugushima Imana  ndetse bakabikora banabwirize urubyiruko ngo bahindukirire Kristo; “ Intego nyamukuru ni ugushima Imana ariko kandi tunabwiriza urubyiruko bagenzi bacu ngo bahinduke bakizwe, niyo mpamvu buri mwaka dutumira umwigisha umenyeranye n`urubyiruko kuri iyi nshuro tukazakorana na Cleophas BARORE umushumba akanaba umunyamakuru kuri Television y`igihugu.”

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti Wabanye Natwe gisanzwe kitabirwa n`urubyiruko rwinshi dore ko umwaka ushize kitabiriwe n`abasaga 400 bagafatanya gushima Imana, kuri iyi nshuro Jwalkers ikaba itangaza ko abazitabira igitaramo cyabo bazanyurwa n`imitegurire yacyo ndetse n`ubutumwa buzahatangirwa.

Mu kiganiro na Tracy Umutoni ushinzwe  itangazamakuru muri JWalkers yadutangarije ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka mu kurushaho gushima Imana ati :” Iki gitaramo ni icyo gushima Imana iba yaraturinze mu mwaka utambutse akaba ari nayo mpamvu kigomba kuba mu kwa mbere buri mwaka, ahanini tugashima Imana ariko kandi tukanaganira ku ijambo ry`Imana.”

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018 guhera I saa cyenda n`igice z`umugoroba kikazitabirwa n`abahanzi banyuranye barimo Serge IYAMUREMYE, Arsene TUYI, Healing Worship Team ndetse na Pastor Cleophas BARORE kikazabera I Remera mu itorero rya Healing Center.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28