Kigali: Healing Worship Team na Injili Bora bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe na Christ Cornerstone church

Written by  Jan 12, 2018

Amwe mu matsinda akomeye nka Healing Worship Team ndetse na Injili Bora Choir bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Flame of the Holy Ghost Ministries / Christ Cornerstone Church kizaba kuwa 21 Mutarama 2018.

Flame of the Holy Ghost Ministries / Christ Cornerstone Church iyoborwa na Pastor Biganiro Salomon Eric yateguye igitaramo gikomeye kizahuza abavugabutumwa batandukanye nka Pastor Julienne Kabanda ndetse na Ev. Ibambasi Christian wo muri Zion Temple Gatenga ndetse n’abaririmbyi b’ibyamamare nka Healing Worship Team ndetse na Injili bora.

Iki gitaramo kizaba gifite intego igira iti : “Igihe cyo Kwaguka” nkuko twabitangarijwe na Pastor Biganiro Salomon akaba yaragize ati : “uyu ni umwaka udusanzwe, 2018 ni umwaka wo kwaguka mu mwuka (ubusabane bwawe n'Imana,impano zawe, agakiza kawe), mu bugingo (ibitekerezo,amarangamutima,ibyemezo n'amahitamo) ndetse no mu mubiri (ubutunzi:ibintu n'amafaranga, ibihe :time and circumstances, ahantu :amasambu n'amazu, abantu :inshuti n'imiryango).”

Bazaba bagendera ku murongo wo muri Bibiliya dusanga muri Yesaya 54:2, Akaba kandi yaranadutangarije ko iki gitaramo ari imbarutso y’ibihe byiza muri uyu mwaka wa 2018, biteganyijwe ko bizabera muri GRAND LEGACY HOTEL, REMERA ku italiki ya 21/01/2018 kuva saa munani (14h00).

Last modified on Friday, 12 January 2018 07:25

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28