Abana bato bagiye kugaragaza impano zabo mu gitaramo gikomeye “Stir it Up the Gift of God live Concert”

Written by  Jan 17, 2018

Igitaramo Stir it Up the Gift of God n’igitaramo kigiye kuba  ku inshuro ya mbere ,kikaba gifite intego yo kujya giha urubuga abana basohotse  mu  Urugero Music Academy mugukomeza kwerekana impano zibarimo no kubatinyura gukora muzika .

Bitandukaniye he na urugero Music Talent : Stir it Up the Gift Of God live Concert  izajya yunganira Urugero music Talent, kuko ubusanzwe Urugero Music Talent niho dutoranya abana bafite impano bajyaga bamarana  natwe umwaka  umwe,ariko kuri  ino nshuro bazajya bamara imyaka  ibiri muri iyo myaka ibiri hazajya habamo umwaka umwe bazajya babanza guhura n’abagenzi babo bababanjirije bakorane igitaramo twise Stir it Up the Gift of God nyuma babone kwitabira final .

Biteganyijwe ko abana bari muri academy bazasoza mukwezi kwa 1 k’umwaka utaha bivuze ko iki gitaramo kizajya kiba rimwe mu myaka 2 .

Iki gitaramo Stir it Up the Gift Of God kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 21/01/2018 kizabera muri Healing Center inyuma ya Gare mu Giporoso ,kizatangira I saa cyenda ,n’igitaramo cyatumiwemo  abaramyi batandukanye :True Promises,Glory to God worship team,Papy Clever,Bosco Nshuti ,Mpundu Bruno ndetse n’abarimu bigisha muri Urugero Music Academy barimo (Dany,Sam na Dorcas),umuvugabutumwa wo kuri uwo munsi azaba ari Pst Habyarimana Desire.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

  1. Izasomwe Cyane
  2. Ibitekerezo

Calender

« February 2018 »
Mon Tue Wed Thu Fri Sat Sun
      1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28